Noheli n’ubunani ni bimwe mu bihe biba bidasanzwe byizihizwa cyane buri mwaka . bishobora kugera ntubimenye wibagiwe amatariki , ariko nanone ntiwayoberwa ko iminsi mikuru yegereje bitewe n’imyiteguro idasanzwe iba iranga hirya no hino ku mitako itandukanye.
Kuri ubu rero twazengurutse umujyi wose tureba hamwe mu hantu harimbishijwe cyane kuburyo uhanyuze wese ahita amera nk’uri mu butembere kandi agahita anamenya ko iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani yegereje.
N’ubwo no kumanywa uba ubona imitako itandukanye ariko twaguhitiyemo kuguha aya mafoto ya ninjoro kuko aribwo aharimbishijwe hagaragarira buri wese bitewe n’uko ahenshi hashyizweho imitako y’amatara agezweho.
Aya rero niyo mafoto wakwihera ijisho ukabona uburyohe n’ubwiza bwa Kigali muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2023 twinjira muri 2024
AMAFOTO 60: