East African Promoters[EAP] yongeye kugarukana imbaraga nyinshi mw’iserukiramuco rizenguruka igihugu nyuma y’imyaka ibiri Iwacu na Muzika ritereka abahanzi abakunzi ba muzika nyarwanda. Ni muri ubwo buryo nubundi bw’imbaraga MTN yabyinjiyemo nk’umuterankunga mukuru maze iri serukiramuco rihindurirwa izina ryitwa MTN Iwacu Muzika Festival.
Mu kiganiro cyahuje East African Promoters[EAP] itegura ibi bitaramo bizenguruka igihugu n’itangazamakuru, yagaragaje ko Iwacu na Muzika Festival yahunduriwe izina ikitwa MTN Iwacu na Muzika Festival nyuma yo kunguka umuterankunga mukuru mushya ari we Sosiyete yitumanaho ya MTN.
Abahanzi barimo Bruce Melodie, Riderman, Chris Eazy, Alyn Sano , Bwiza, Afrique, Bushali na Niyo Bosco nibo basasusurutsa abazitabira ibi bitaramo bizabera hirya no hino mu gihugu. Ni ibitaramo bitazangirira i Musanze ku wa 23 Nzeri 2023 bikomereze i Huye ku wa 30 Nzeri, ku wa 7 Ukwakira 2023 bizabera i Ngoma, ku wa 14 Ukwakira 2023 bizabera i Rubavu , bisozwe n’igitaramo kigari kizaba ku wa 25 Ugushyingo 2023 i Kigali muri BK Arena.
Ibi bitaramo byatangiye muri Kamena 2019, mu 2020 bikomwa mu nkokora kubera icyorezo cya COVID-19 ariko bikanyuzwa kuri televiziyo y’u Rwanda aho abahanzi batandukanye basusurutsaga abakunzi babo bari bari mu bihe bya Guma mu rugo. Umwaka ushize ibi bitaramo ntabwo byabaye ubwo ibikorwa bijyanye no kwidagaduro byasubukurwaga ubu bikaba aribwo bisubukuwe.
Mushyoma Joseph uzwi nka Bubu niwe muyobozi wa EAP itegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda. Yateguye MTN Iwacu na Muzika Festival mu buryo bujya gusa nk’ubwo yakoreshaga ategura Amarushanwa ya (PGGSS) Primus Guma Guma Sper Star yakanyujijeho mugihe cyashize.
Abanyamakuru bifuje kumenya Ibanga Riderman akoresha ngo ntasaze muri Muzika akaba agikomeza kuvugwa no kugaragara mu bitaramo , dore ko ibitaramo byinshi bya EAP nka PGGSS zose n’ibindi. Riderman amaze imyaka myinshi yitwara neza muri muzika.
Umuhanzi Bushali ukunzwe cyane muri Kinyatrap ngo yiteguye kwereka abakunzi be ubuhanga bwe.
Umuhanzikazi Alyn Sano uri mu bakobwa bayoboye muri muzika yo mu Rwanda yiyunze n’umunyamakuru wavuzeko hari abahanzi uhamagara ngo mukorane ikiganiro bakabaca amazi.
Chris Eazy umaze kugira indirimbo nyinshi kandi zose zihora kuri Hit , nawe n’umwe mu bahanzi biteganyijwe ko bazaba bashagawe n’abafana kubera urukundo bakundamo imiririmbire ye n’imibyinire.
Afrique yavuze ko aterwa ishema no kuba agiye kuririmbira kurubyiniro rumwe n’abahanzi bakuru yahoze arebera kuri televiziyo ari umufana, avugako ari intambwe ikomeye yateye.
Bwiza nawe yisobanuye ku kibazo cy’umunyamakurukazi washatse ko bakorana ikiganiro akamwima umwanya ubwo Luck wari Mc yabasabaga kwiyunga , abahanzi bakiyunga n’itangazamakuru. Bwiza yavuzeko we ubwe agiye kwishakira uwo mu nyamakuru , amubwira ko hari igihe aba atabimenye kuko afite Manager abantu benshi bamushaka banyuraho.
Itahiwacu Bruce , a.k.a Bruce Melodie , n’umwe mu bahanzi bakuru baba bahawe agatubutse kubera ukuntu akunzwe aka ari ikimenyabose.
Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru , abahanzi bose bazaririmba mu gitaramo cya Mtn Iwacu na Muzika Festival , bafashe ifoto y’urwibutso.