(AMAFOTO) ‘Altar of worship’ igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyasize impinduka ku baturarwanda bari bahibereye bari kumwe n’abahanzi nka Dominique , Prosper , Chryso n’abandi

Altar of worship n’igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyari cyateguwe n’itsinda ryo kuramya Imana no guhimbaza rikorera Remera Miracle Center.

Iki gitaramo cyabaye ku cyumweru tariki 08 Ukwakira 2023 cyibera i Remera kuri Miracle center aho ubwitabire bwari bwinshi ubona ko abantu banyotewe no kuramya no guhimbaza Imana, mbese bakeneye kwicanira igicaniro ku giti cyabo.

Aha babifashijwemo na TLC worship team ndetse n’abaramyi nka Dominique Ntwali, Prosper Habayo ndetse na Chryso Ndasingwa n’umwigisha Pr Tom Gakumba.

Altar of Worship yagaragayemo ko kuramya Imana atari ukuririmba gusa ahubwo no mu mbyino waramya , aho byagaragajwe na TLC Dnacing family , ndetse na Asaph Dancing family-Gatenga baramije binyuze mu mbyino zabo zanyuze benshi.

Uku kwatsa igicaniro cyo kuramya Imana kwasojwe n’igikorwa cy’indashyikirwa , aho hari umwana wari umaze igihe atiga wasubijwe ku ishuri hakusanyijwe amafaranga amutangiza kwiga , ndetse n’igihembwe cya kabiri, ibintu byatumye iki gitaramo gisiga impinduka mu baturarwanda bari bitabiriye iki gitaramo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.