AMAFOTO: Amavubi yamaze kwerekeza muri Kenya mu mikino ya CECAFA

Amavubi y’abatarengeje imyaka 18, yamaze kugera muri Kenya aho yitabiriye imikino ya CECAFA U-18 iteganyijwe gutangira muri iki gihugu mu mpera z’iki cyumweru. Ni imikino izaba guhera 25 Ugushyingo kugera ku wa 8 Ukuboza 2023 aho izabera ku kibuga biriri icya Kisumu Stadium kiri mu Mujyi wa Kisumu, umujyi wa 3 munini muri Kenya nyuma ya Nairobi na Mombasa. Indi mikino izabera kuri Kakamega Stadium, ikibuga cy’ikipe ya Kakamega Homeboyz, kiri mu mujyi wa Kakamega ibilometero 52 uvuye mu Mujyi wa Kisumu.

Iyi kipe iyobowe na Kayiranga Jean Baptiste nk’umutoza mukuru, yungirijwe na Lomami Marcel na Peter Otema ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, yahagarukanye abakinnyi 22.

U Rwanda rwahagrutse mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ugushyingo 2023, ruri mu itsinda A rizakinira Kisumu, ririmo Kenya, Somalia na Sudani. Umukino wa mbere u Rwanda ruzawukina na Somalia ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.

Abakinnyi 22 bagiye: Kwizera Pacifique, Niyigena Abdul, Ishimwe Moïse, Irakoze Jean Paul, Sibomana Sultan Bobo, Tinyimana Elisa, Hoziana Kennedy, Ruhamyankiko Yvan, Ishimwe Chris, Byiringiro Eric, Iradukunda Pascal;

Ndayishimiye Barthazard, Irakoze Wilson, Rukundo Olivier, David Okoce, Ntwari Anselme, Niyonkuru Protogene, Ntwari Muhadjiruna, Byiringiro Benoin, Ndayishimiye Didier, Kwizera Ahmed na Kabera Bonheur.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.