Amafoto: Dore abana b’ingagi bahabwa amazina kuri uyu wa Kane

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruherutse gutangaza ko umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi kuri iyi nshuro uzakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ni mu gihe uyu muhango wari usanzwe uhuriza abantu benshi mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda ahaherereye izo ngagi zo mu Birunga.

Uyu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 16 ukaba uteganyijwe kuba ku wa Kane tariki 24 Nzeri 2020 ku munsi Isi yose yahariye kuzirikana ingagi.

Kuri iyi nshuro abana 24 b’ingagi ni bo bazitwa amazina bakazayahabwa n’ababungabunga Pariki n’ibinyabuzima biyibamo barimo abaveterineri, abarinda Pariki, abayobora ba mukerarugendo, abashyitsi bihariye, n’abandi.

Bamwe mu bana b’ingagi bazahabwa amazina barimo:

Umuhungu wa Aheza


Ni ingagi y’ingabo yavutse tariki 30 Nzeri 2019, nyina akaba yitwa Aheza mu muryango wa Muhoza.

Umukobwa wa Inyungu


Ni ingagi y’ingore yavutse tariki 27 Mutarama 2020 ibyarwa n’ingagi yitwa Inyungu yo mu muryango wa Agashya.

Umuhungu wa Icyeza


Iyi ni ingagi y’ingabo yavutse tariki 17 Ukuboza 2019 ibyarwa n’iyitwa Icyeza yo mu muryango wa Igisha.

Umuhungu wa Iriba


Ni ingagi y’ingabo yavutse tariki 03 Mata 2020, ibyarwa na Iriba yo mu muryango wa Muhoza.

Umukobwa wa Inyenyeri


Iyi ngagi y’ingore yavutse tariki 27 Ukwakira 2019, ibyarwa na Inyenyeri yo mu muryango wa Agashya.

Umukobwa wa Urukerereza



Iyi ngagi y’ingore yavutse tariki 04 Kanama 2019 ibyawe na Urukerereza yo mu muryango wa Igisha.

Umukobwa wa Urwunguko


Yavutse ku itariki ya 27 Gashyantare 2020. Nyina yitwa Urwunguko ikaba ari iyo mu muryango wa Kwitonda.

Umukobwa wa Igihembo


Iyi ngagi y’ingore yavutse tariki 11 Ukwakira 2019 ibyawe na Igihembo na yo yo mu muryango wa Kwitonda.

Umwana wa Ishyaka


Iyi ngagi yavutse tariki 21 Kamena 2020 ibyawe na Ishyaka yo mu muryango wa Mutobo.

Umuhungu wa Akaramata



Yavutse ku itariki ya 12 Nzeri 2019 ibyawe n’iyitwa Akaramata na yo yo mu muryango wa Mutobo.

Umwana wa Isangano


Yavutse ku itariki 27 Gicurasi 2020 abyawe na Karamata yo mu muryango wa Pablo.

Umuhungu wa Mudakama


Iyi ngagi y’ingabo yabyawe na Mudakama tariki 11 Gicurasi 2020 ivukira mu muryango wa Urugwiro.

Umuhungu wa Pasika


Yavutse tariki 05 Nyakanga 2019 ibyarwa n’iyitwa Pasika yo mu muryango wa Mafunzo.

Umwana wa Kanama


Iyi ngagi yavutse tariki 21 Ukwakira 2019 ibyawe na Kanama yo mu muryango wa Kuryama.

Umwana wa Ubufatanye


Iyi ngagi yavutse tariki 11Gicurasi 2020 ibyawe n’iyitwa Ubufatanye yo mu muryango wa Musilikale.

Umukobwa wa Isaro


Yavutse tariki 08 Kanama 2019 ibyawe na Isaro yo mu muryango w’iyitwa Musilikale.

Umwana wa Faida


Yavutse tariki 21 Kanama 2019 ibyawe n’iyitwa Faida yo mu muryango wa Kuryama.

Umwana wa Mahirwe


Iyi ngagi iri mu zihabwa izina kuri uyu wa Kane yavutse tariki 21 Nzeri 2019 ibyawe n’iyitwa Mahirwe yo mu muryango wa Kuryama.

Muri rusange abana bahabwa amazina ku wa Kane tariki 24 Nzeri 2020 bose hamwe ni 24. Hari izo amafoto yazo atabashije gufatwa kuko kuzifotora bitari byoroshye, cyangwa se zikaba zitabonetse hafi mu gihe cyo kuzifotora, nk’uko umwe mu bakozi muri RDB yabisobanuriye Kigali Today.

Amafoto: RDB

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.