APR FC yaguye miswi y’ubusa ku busa na Rayon Sports mu mukino wa shampiyona hibutswe n’umufana wa APR FC waraye yitabye Imana. Wari umukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24, APR FC yari yakiriyemo Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira.
Ni umukino APR FC itari ifite Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman ukirutse Malaria ndetse na Niyibizi Ramadhan ufite ikibazo cy’imvune . Rayon Sports nayo ntabwo yari ifite Nsabimana Aimable umaze iminsi ufite ikibazo cy’imvune. Imikino 3 yaherukaga guhuza amakipe yombi yose Rayon Sports yarayitsinze.
Ni umukino APR FC yagiye gukina mu ijoro ryakeye yapfushije umwe mu bakunzi bayo bakomeye, Mike Feller uzwi nka La Galette wazize Kanseri yo mu muhogo, abakinnyi ba APR FC basohotse bambaye imipira iriho ifoto ye ndetse n’umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim mbere yo gutangiza umukino hafashwe umunota wo kumwibuka.
Rayon Sports yatangiye igice cya mbere ishyira igitutu kuri APR FC ndetse mu minota 2 yari imaze kubona koruneri 2 n’igitego cyatsinzwe na Esenu ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye. Ku munota wa 5 Luvumbu yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko habura ushyira mu izamu, abakinnyi ba APR FC bawohereza muri koruneri itagize icyo itanga.
Ojera yagerageje ishoti ku munota wa 7 ariko umunyezamu Pavelh Ndzila arawufata. Pavelh Ndzila yarokoye APR FC ubwo Madjaliwa yatangaga umupira Esenu agasigara arebana na Ndzila ariko yatera mu izamu akawukuramo. Niyigena Clement yakuye umupira ku kirenge Esenu ubwo yiteguraga gutera mu izamu ku munota wa 13.
Kubera guhagarara nabi ku bwugarizi bwa Rayon Sports, ku munota wa 23 Mugisha Gilbert yacomekewe umupira mwiza yisanga asigaranye na Tamale, awuteye awukuramo Pitchou asubijemo unyura hanze y’izamu.
Ku munota wa 25, APR FC yabonye andi mahirwe aho Tamale yashotse Mbaoma umupira ugenda ugana mu izamu ariko ku bw’amahirwe make unyura iruhande rw’izamu. APR FC wabonaga isatira, Ruboneka Bosco yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 27 ariko Simon Tamale awukuramo. Ruboneka Bosco yongeye kugerageza ishoti rikomeye ku munota wa 31 ariko unyura hanze gato y’izamu.
Ikarita ya mbere y’umuhondo yatanzwe muri uyu mukino yatanzwe ku munota wa 35 yahawe Muhire Kevin ku ikosa yakoreye Pitchou wahise unavunika ava mu kibuka asimburwa na Niyomugabo Claude. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Kalisa Rashid aha umwanya Charles Baale. Kwitinda Alain Bacca yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina ku munota wa 48 ariko ateye mu izamu Tamale awukuramo. Ku munota wa 57, Ojera yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Esenu ashyizemo umutwe unyura hejuru y’izamu.
Ku munota wa 79 APR FC yakoze impinduka 2, Niyigena Clement wagize imvune na Mugisha Gilbert basimbuwe na Salomon Banga Bindjeme Charles na Apam Assongue
Ku munota wa 83, Rayon Sports yakoze izindi mpinduka Musa Esenu aha umwanya Iraguha Hadji ni nako ku munota wa nyuma Prince yasimbuye Charles Baale. Umukino warangiye ari 0-0.
Uko umunsi wa 9 wagenze
Ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2023
Gorilla FC 2-3 Marines FC
Kiyovu Sports 6-1 Etoile del’Est
Ku wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023
Bugesera FC 2-2 Amagaju FC
Mukura VS 1-0 Etincelles FC
Gasogi United 0-1 Police FC
Ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023
APR FC 0-0 Rayon Sports
Sunrise FC 1-2 Muhazi United
Musanze FC 1-0 AS Kigali