Ku itariki 11 Nzeri 2020 ahitwa mu i Rango mu Karere ka Huye, mu rugo rw’iwabo wa Ndayambaje Alexis, barabyutse mu gitondo babura uko basohoka mu nzu, kuko umwana yari amaze kubaburira ko hanze hari igisa n’ingwe munsi y’ibisanduku biba mu rugo.
Abo baturage bari batinye gusohoka kubera inyamaswa bakekaga ko ari ingwe, baje gusohoka mu nzu ahagana saa saba z’amanywa, nyuma y’uko abashinzwe umutekano bari bamaze kwica iyo nyamaswa yakekwaga ko ari ingwe.
Nyuma yaho abasobanukiwe iby’inyamaswa baje gusanga atari ingwe, ahubwo ari indi yo mu muryango umwe na yo yitwa imondo.
Ku mbuga nkoranyambaga hari abantu bashimye ko iyo nyamaswa yishwe aho kugira ngo yice abantu, abandi barabinenga bavuga ko itari ikwiriye kwicwa ahubwo yagombaga gushakirwa uburyo isubizwa ku gasozi.
Hari zimwe mu nyamaswa abantu bumva kenshi ariko kuzitandukanya bikaba bigoranye, bitewe n’uko wenda amabara yazo y’uruhu asa cyangwa se ziteye kimwe.
Muri iyi nkuru, ytwagerageje kubashakira amafoto ya zimwe mu nyamaswa abantu bumva ariko batazi neza izo ari zo. Izina ry’inyamaswa riri munsi yayo.