Nyuma yo kugera hirya no hino mu madini n’amatorero, higishwa gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’, Polisi y’u Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2020 yakomereje ubu bukangurambaga mu Itorero ry’Abadventiste b’umunsi wa karindwi.
Mu Mujyi wa Kigali, ubwo bukangurambaga bwatangiwe i Remera ku rusengero ry’Abadiventiste.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, watangije ubufatanye muri gahunda ya Gerayo Amahoro n’itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi kuri uyu wa 14 Gashyantare 2020, yasabye abakiristu ko ubutumwa buyikubiyemo babugira ubwabo kuko impanuka itarobanura, bityo bakabugeza no ku bandi Banyarwanda.
Yibanze cyane ku batega moto bakererewe gahunda zabo bagategeka umumotari kwirukanka, ko bakwiye kubicikaho kuko ari ukwishyira mu kaga gashobora guhitana ubuzima bwabo.
Rubavu
Mu Karere ka Rubavu, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba CIP Twizere Karekezi, ni we witabiriye gutanga ubutumwa mu rusengero.
CIP Twizere Karekezi avuga ko Gerayo Amahoro igamije gukumira impanuka zo mu muhanda, aho mbere yayo mu mwaka wa 2018 habaye impanuka zibarirwa mu bihumbi bitanu, ariko mu mwaka wa 2019 hakaba harabonetse izibarirwa mu bihumbi bine.
Avuga ko abanyamaguru bagomba kubahiriza inzira bagenewe mu ruhande rw’ ibumoso rwabo batabangamiye abakoresha umuhanda, kuko ugendera ibumoso bwe ikinyabiziga kimusanga akireba cyajya kumugonga akakibererekera.
Yibukije abanyamaguru ko ugendera mu ruhande ikinyabiziga kimuri inyuma, aba agenda mu nzira itari yo, naho ku bashaka kwambuka umuhanda bakaba bagomba gushishoza iburyo n’ibumoso mbere yo kwambuka.
CIP Twizere Karekezi kandi yibutsa abatwara ibinyabiziga kutavugira kuri telefone kuko bitera uburangare.
SP Roger Muhodali, uyobora Police mu Karere ka Rubavu, avuga ko nubwo babwiriza abantu kwirinda impanuka zo mu muhanda, ababyeyi bakwiye kwita ku buzima bw’abana barindwa imirimo ivunanye.
Abitabiriye gahunda ya Gerayo Amahoro muri aka Karere ka Rubavu bavuga ko Polisi igomba gufasha abanyamagare kugabanya umuvuduko kuko habamo n’abatagira ubwisungane mu kwivuza.
Musanze
Mu Karere ka Musanze, gahunda ya Gerayo Amahoro yabereye mu itorero ry’Abadventiste b’umunsi wa karindwi rya Kigombe.
ACP Revelien Rugwizangoga, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ni we wagejeje ku bakirisitu b’iri torero ubutumwa bujyanye no kubungabunga umutekano wo mu muhanda.
Yabasabye kuba ab’imbere mu kuwubungabunga bubahiriza amategeko, kurangwa n’imyitwarire irimo kutavugira kuri telefoni igihe hari utwaye ikinyabiziga, kwambara umukandara, kwirinda kurenza ibipimo byagenwe by’umvuduko w’ikinyabiziga no kwirinda ubusinzi.
ACP Rugwizangoga kandi yibukije abo mu itorero ryAbadventiste b’umunsi wa karindwi ko bari mu bakoresha umuhanda bagenda n’amaguru.
Yabasabye kwirinda uburangare, no kugendera mu nzira zashyizweho z’abanyamaguru, ababyeyi basabwa gutoza abana bato kutarangara no kudakinira mu muhanda igihe bajya ku mashuri.
Huye
Gahunda ya Gerayo Amahoro i Huye yabereye mu rusengero rwo kuri Kaminuza y’u Rwanda.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yagize ati “Banyamaguru, mujye muzirikana ko mu muhanda atari mu ntabire iwanyu. Babyeyi, gupakira abana batatu bane, ntibikwiye kuri moto”.
Pasitoro Ruhongeka Abidan, uyobora Abadivantisiti mu Turere twa Huye, Nyamagabe, Gisagara, Nyanza na Nyaruguru, na we yahaye umuyobozi wa polisi n’umuvugizi wayo mu Majyepfo impano z’ibitabo ‘Rengera ubuzima’ na ‘Kugana Yesu’, kuko ngo utashyika amahoro utarengeye ubuzima kandi na none ngo “ubuzima bwiza tubugezwaho no kugana Yesu tukamwisunga”.
Inkuru bijyanye: