Abayobozi bakuru ni bamwe mu bantu bakora ingendo z’indege cyane kurusha abandi ahanini bitewe n’inzinduko nyinshi baba bafite zihoraho kubera akazi bakora , bityo rero usanga umu perezida ushoboye ashaka n’uburyo yajya akora izo ngendo ze mu buryo bwiza butekanye , ari nayo mpamvu na perezida Kagame ari umwe mu banyacubahiro bagenda mu ndege nziza kandi zishoboye.
Kuri uyu munsi babitimes yabazaniye amafoto agaragaza ubwiza bw’indege idasanzwe perezida w’u Rwanda Kagame Paul agendamu rimwe na rimwe mu nzinduko akorera mu bihugu bigiye bitandukanye.
Aya mafoto agaragaza iyi ndege , nayafashwe kuri uyu wambere tariki ya 13 Gicurasi 2024 ubwo Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yari yagiye mu ruzinduke mu gihugu cya Guinne Conakly guhura na mugenzi we uhayobora Mamadi Doumbouya.
Aya mafoto yashyizwe hanze n’ibiro bya perezidansi ya Guinne Conakly nyuma yo gufotorerwa ku kibuga cy’indege cya Ahmed Sekou Toure , aha kandi akaba yari yakiriwe na perezida waho ndetse n’abandi banya Guinne Conakly bamwereka bimwe muby’umuco wabo.
Aha indege igendamo perezida w’u Rwanda yari igeze ku kibuga cy’indege cya Ahmed Sekou Toure mu gihugu cya Guinne Conakly.
Ku kibuga cy’indege yakiriwe n’abanya Guinne Conakly bamuha ikaze mu muco gakondo wabo.
Akigera muri iki gihugu Kagame yakiriwe mu byubahiro n’umukuru wacyo Mamadi Doumbouya.
Ibiro bya perezidansi y’u Rwanda Village Urugwiro nabyo byari byatangaje ko Kagame yerekeje mu ruzindo mu gihugu cya Guinne.
Imiterere y’inzira bururukiramo bava muri iyi ndege ya Perezida Kagame Paul.