Amafoto: Imodoka itwara ibinyobwa yakoze impanuka umwe ahasiga ubuzima

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mata 2020, ikamyo nini itwara ibinyobwa by’uruganda rwa BRALIRWA yakoze impanuka, umuntu umwe wunganira umushoferi (kigingi) ahita ahasiga ubuzima.

Iyi kamyo yari itwaye amacupa gusa atarimo ibyo kunywa

Iyi kamyo yari itwaye amacupa gusa atarimo ibyo kunywa

Iyo mpanuka yabereye ahitwa Sonatube, mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Iyo modoka yari itwaye amacupa gusa nta binyobwa byari birimo.

Ababonye iyo mpanuka iba bavuze ko igikamyo gitwara ibinyobwa bya Bralirwa cyataye umuhanda mu masangano y’imihanda (rond point) ahitwa kuri Sonatube, hanyuma kigahita kihirika.

Bavuga ko Polisi y’u Rwanda yahise itabara, kuko umushoferi ndetse n’umwunganira mu kazi bari bahezemo, ikagerageza kubakuramo.

Umushoferi w’iyi modoka we yabashije kuvamo ari muzima ariko yakomeretse bidakabije, naho umwunganira we ahita apfa.




Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.