Amafoto: Imyigaragambyo yo kwamagana iyicarubozo n’ihohoterwa bikorerwa abirabura ku isi irakomeje

Kuva mu Bufaransa, Australie, u Buyapani, u Bwongereza, n’ahandi ku isi, abaturage ibihumbi bagiye mu mihanda mu mpera z’icyumweru gishize, aho bakomeje kwamagana ihohoterwa rikorerwa abirabura.

Ijambo ‘Black Live Matter’ (Ubuzima bw’Abirabura bufite agaciro) ryamaze gukwira mu bihugu byinshi ku isi. Iyi myigaragambyo, yatangiye ubwo umwirabura George Floyd yicwaga n’umupolisi amutsikamiye ku ijosi kugeza ashizemo umwuka, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aha ni imbere ya Lincoln Memorial

Aha ni imbere ya Lincoln Memorial’ kuri uyu wa 06 Kamena

Washington, Philadelphia, Texas, New York, n’ahandi abaturage bigaragambije mu mahoro mu mpera z’icyumweru gishize. Ikinyamakuru The Washington Post, gihamya ko iyi myigaragambyo imaze ibyumweru bibiri iri mu ikomeye cyane yiyanditse mu mateka ya USA.


Kuwa gatandatu tariki 06 Kamena, mu Mujyi wa Melbourne abaturage bifatanyije n’isi mu kwamagana ihohoterwa n’ivanguraruhu.

Mu Buyapani


Abayapani na bo bagaragaje ko igihugu cyabo kitasigaye inyuma mu kwamagana ivangura n’ihohoterwa bikorerwa abirabura. Bavuga ko ibi babirambiwe.

U Bwongereza


Imbere y’inteko ishinga amategeko mu Mujyi wa London, kuwa 06 Kamena, abigaragambya bakomeje kwamagana imikorere y’abapolisi bahohotera abirabura.

U Bufaransa


Mu Mujyi wa Paris ni uku byari byifashe kuwa gatandatu tariki 06 Kamena. Abagera ku bihumbi 23 baramagana ivanguraruhu, bavuga ko badashaka kongera kubona abirabura bicwa bazira ubusa nk’uko byakorewe Adama Traoré mu Bufaransa na George Floyd muri USA.

U Budage


Uyu ni umukinnyi w’Umwongereza Jadon Sancho, yambaye umupira wanditseho ngo ‘Nta butabera, nta mahoro’, mu myitozo yo kuri uyu wa 06 Kamena mu Budage.

Tunisia


Mu Mujyi wa Tunis, abagera kuri 200 barasaba ubutabera kuri bose, basaba agahenge ngo bahumeke kuko ivanguraruhu ribaheza umwuka.

Canada


Kuwa gatanu no kuwa gatandatu, mu Mujyi wa Toronto, abaturage bagaragaje akababaro kabo ku ihohoterwa rikorerwa abirabura.

U Butaliyani


Aha ni ku cyumweru tariki 07 Kamena mu Mujyi wa Roma mu Butaliyani. Abaturage bavuga ko no muri iki gihugu abirabura bahohoterwa cyane n’inzego z’igipolisi.


Mu Mujyi wa Madrid, abaturage bavuga ko abirabura na bo bagomba guhabwa agaciro n’uburenganzira bwabo.

Brazil


Mu Mujyi wa Sao Polo, abigaragambya baramagana ivanguraruhu ariko bamagana n’uko Perezida Bolsonaro yitwaye ku cyorezo cya Covid-19

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.