AMAFOTO 10: Kate Bashabe Akundwa n’abagabo bose bo kw’isi kubera ubwiza n’ikimero / Ku myaka 32 yakiriwe nk’umwamikazi i mahanga

Mu birori bidasanzwe Kate Bashabe umaze kuba rwiyemezamirimo ukomeye akaba afite n’inzu y’imideri yitwa Kabash Fashion yizihije isabukuru ye y’imyaka 32 amaze avutse ,aho yabereye hanze y’u Rwanda ndetse akagaragara atwawe nk’umwamikazi mu modoka ihenze , akanakirwa ahantu hakomeye.

Uyu mukobwa wabonye izuba kwa 09 Nzeri 1990 yagaragaye mu birori byo kwishimira umwaka Imana yamwongeye mu birori bigaragara ko byatwaye agatubutse ugereranyije naho byabereye n’uburyo byari biteguye.

Mu Mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 gusa Kate yagaragaye ari mu modoka iri mu bwoko bwa Escalade ESV Platmun iri mu modoka zihenze ku Isi ndetse igendwamo n’abakomeye.

Muri ayo mashusho agaragaza Kate ayirimo wenyine ubwo yaparikaga afungurirwa n’umuzungu bigaragara ko ari umenyereye ako kazi.

Kate ubwo yinjiraga ahabereye ibirori bye yakiriwe nk’umwamikazi ndetse mu mashusho yagaragaraga aho hantu nayamwifurizaga isabukuru nziza mu butumwa bwagiraga buti“Isabukuri nziza Kate Bashabe guturuka mu Rwanda” ndetse na Mc waruraho yakomezaga asubiramo amagambo yifuriza uyu mukobwa isabukuru nziza.

Mu bindi byakirijwe uyu mukobwa harimo inzoga abari aho bari bafite zasaga n’izaka umuriro ndetse n’umutsima uriho amagambo agira ati”Isabukuru nziza Kate turagukunda”.

Uyu mukobwa kandi yagaragaje ko yishimiye cyane isabukuru ye cyane ko hari n’amashusho yifashe arimo aririmba indirimbo zitandukanye zirimo na ’Hashtag’ ya Christopher iri mu ndirimbo zigezweho muri iyi minsi.

Kate Bashabe rwiyemezamirimo washinze inzu y’imideri ya Kabash Fashion House ndetse akaba azwi mu bikorwa by’ubugiraneza no kuzamura imibereho myiza y’abaturage bari mu buzima bugoye.

REBA AMAFOTO Y’UBWIZA BWA KATE BASHABE UKUNDWA N’ABAGABO BOSE BO MU RWANDA

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.