The Ben wasezeyeho bwa nyuma Papa we mu kiniga n’agahinda yahishuye ko se yaranzwe no gusabana no guca bugufi, agaragaza uruhare rwa se mu buhanzi bwe atirengagije uburyo Satani yagerageje se mu minsi ya nyuma. Mugahinda kenshi kandi nanone mama wa The Ben yavuze byinshi ku mugabo we , maze ashima Imana ko babanye bahuriye mu rusengero batahuriye mu kabari.
Mu magambo yuje ikiniga The Ben yavuze amagambo akomeye kuri se umubyara wamaze kwitaba Imana maze agira Ati: ”Ntabwo ari we ariko Satani yaramugerageje. Umutima we turawuzi. Satani yaramugerageje mu bihe bye bya nyuma. Yabuze abavandimwe be bose. Yagize agahinda gakabije akora ibintu bibi kubera kwiheba”.
Ubutumwa bwa mama wa The Ben, Mbabazi Esther mu muhango wo gushyingura umugabo we yagize ati: ”Warakoze mugabo mwiza gutuma mba umubyeyi w’abana beza twabyaranye. Ni iby’agaciro kandi ni umugisha. Nzahora nkwibuka iteka.” Yakomeje agira ati: ”Ndashima Imana ko Papa Dan twahuriye mu rusengero tutahuriye mu kabari”.
Uyu mubyeyi mu kiniga kinshi yavuze ko hari abana yareze bamunyuze mu biganza abarera neza. Ati: ”Nari nzi ko ndi umukobwa ntazashaka ariko Papa Dan yarabikoze mba umubyeyi. Abana ni umugisha mbasabiye ko mwazagira iherezo ryiza. Mfite urukumbuzi ko tuzongera guhura”.
Mu marira menshi yateye indirimbo yitwa”Nkunda kumva amakuru noneho afatanya n’abandi bari bayizi kuyiririmba. Ni indirimbo igira iti:”….Nzinjira mu murwa…umunsi umwe nzawinjiramo nta marira…nta muruho ubayo n’intambara, nta n’indwara ishobora kubayo…”.
Mbonimpa John yavutse kuri Subwanone Bernard na Ruzabera. Mu 1981 yashakanye na Mbabazi Esther babyarana abana 6, abahungu 4 n’abakobwa 2.
Sorry