AMAFOTO: Mu munyenga wo mu bwato bwo mu nyanja y’Abahinde Pamella yakoreye umugabo we The Ben ibirori by’isabukuru ya 37

Nyuma y’iminsi micye bakoze ubukwe bw’agatangaza mu Rwanda, The Ben na Uwicyeza Pamella bakomeje kugirira ibihe byiza i Mombasa muri Kenya mukwa buki, aho byahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uyu muhanzi wujuje imyaka 37y’amavuko.

Nyuma yo kugera i Mombasa, mu ijoro ryo ku wa 10 Mutarama 2024, yaba Pamella na The Ben, basangije ababakurikira amafoto y’uburyo uyu muhanzi yizihije isabukuru ye y’amavuko.

Ni amashusho yafatiwe mu bwato bwo mu Nyanja y’Abahinde mu Mujyi wa Mombasa, aho The Ben yakatiye keke yumva akayaga n’amahumbezi yo mu mazi.

Bombi bahagurutse mu Rwanda, ku wa Kabiri tariki 9 Mutarama 2023, berekeza i Mombasa kwizihiza umubano wabo mushya.

Bagiye kandi mu biruhuko, nyuma y’iminsi uyu muhanzi ashyize hanze indirimbo yise ‘Ni Forever’ hashize imyaka ibiri atumvikana mu muziki.

AMAFOTO:

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.