(AMAFOTO) Nyuma ya Biryogo , Gisimenti naho hagizwe agace kadasanzwe ko kwizihirizamo Weekend

Mugihe hari hashize imyaka irenga 2 icyorezo cya Covid-19 cyangije ibijyanye no kwidagadura, ubu abanyarwanda bari kugenda bashyirwa igorora mu kongera kugarurirwa ibyishimo baremerwa uduce two gutembereramo baryoshya. Nyuma y’uko mu Biryogo i Nyamirambo imihanda imwe n’imwe ifunzwe hakagirwa aho kwicara abantu baganira banywa banarya , ubu no ku Gisimenti i Remera naho byabaye uko mu minsi ya Weekend.

Umujyi wa Kigli ukomeje kugirwa ahantu heza buri wese yatemberera akahishimishiriza bitewe n’uburyo hasigaye hacyeye , gusa sibyo gusa kuko ubuyobozi bwarebye bubona ko nyuma yo kubona isura nziza iri mu Biryogo ahakunze kugendwa n’abishakira kunywa icyayi cyaho , capati , brochette ndetse n’ibindi , i Remera ku Gisimenti naho mu minsi ya weekend imihanda izajya iba ifunze abantu bari gufatiramo agacupa , dore ko ari hamwe mu hazwi kugira utubari twinshi muri uyu murwa wa fiesta.

Twatembereye Gisimenti ngo tubereke uko ku munsi wa mbere byari byifashe abantu bateye intebe mu mihanda barimo kurya ubuzima banaganira ku mishinga yubaka.

REBA AMAFOTO YOSE

Kumunsi wa mbere abantu bitabiriye ku bwinshi bose biyicariye hanze mu muhanda.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.