Amafoto: Nyuma y’amashusho agaragaza umunyarwenya Mitsutsu ari kumwe n’umukobwa utikoraho bahuje urugwiro rw’urukundo byateye benshi kuvugishwa

Umunyarwenya w’umunyarwanda Emmy Brown wamamaye mu gusetsa abantu nka Mitsutsu Comedian , n’umwe mu bagezweho bakunzwe na benshi mu ngeri zose z’abanyarwanda bakunda filime z’urwenya haba mu bakuru n’abato. Byatunguranye kubona uyu musore ari mashusho ari kumwe n’umukobwa mwiza bahuje urugwiro maze bitera benshi kwibaza niba baba bari mu rukundo nk’uko babigaragazaga baryohewe.

Inkuru yatangiye gukwirakwira nyuma yuko Mitsutsu n’uyu mukobwa bagaragaye mu mashusho bahuje urugwiro barimo baririmba indirimbo ya The Ben yitwa “Ko nahindutse” maze abo ku mbuga nkoranyambaga batangira kuyavugaho byinshi kuri we n’uyu mukobwa.

Ubusanzwe uyu musore Mitsutsu ntasanzwe agaragara mu mashusho nk’aya cyangwa se ngo agire undi muntu agaragarana nawe bahuje urugwiro basa nkabari kugaragaza ko bari mu buryohe bw’urukundo.

Reba aya mafoto yose uko ari 5

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.