AMAFOTO: Reba abakobwa bari guhiga abandi amajwi mu marushanwa yo kujonjora abanyamideri mpuzamahanga b’abanyarwanda

Kugeza ubu mu matora yo kuri internet mu irushanwa rya Rwanda Global Top Model azasiga hamenyekanye 20 bazajya mu cyiciro cya nyuma.Aba bakobwa 44 bari guhatana bavuye muri 88 bari biyandikishije bagaragaza inyota yo guhatana muri iri rushanwa rigamije gufasha abanyamideli kugera ku rwego Mpuzamahanga.

Abakobwa 5 barimo Annet Mbabazi , Alliance Muziranenge , Camira Uwineza , Anita Mushimiyimana , ndetse na Blessing Gihozo , nibo bakumeje kwigarurira iyi myanya ya mbere , mugihe Annet Mbabazi ubu uri kumwanya wa mbere ari kugenda awusimburanaho na Alliance Muziranenge , ndetse na Camila Uwineza kuko biri kugenda bihindagurika imbonankubone bitewe n’uko abantu bakiri gutora.

Aba 44 batsinze bari guhatana muri iki cyiciro cy’amatora yo kuri internet, bazavamo 20 bazagera mu cyiciro cya nyuma.  Aba 20 nabo bazavamo batatu bazatsinda, ari nabo bazafashwa gushakisha amarushanwa Mpuzamahanga yo ku rwego rw’Isi bazitabira bagaragaza impano zabo zo kwerekana imideli.

Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa aherutse kubwria InyaRwanda ko 44 batoranyijwe hashingiye ku bintu bitandukanye. Ati “Dushingira cyane ku kureba umukobwa wujuje iby’amarushanwa Mpuzamahanga y’imideli dukorana n’ayo (ibyo) adusaba, hanyuma tugahitamo ababikwiriye kurusha abandi.”

 

KANDA HANO UMENYE ABAKOBWA BOSE UKO ARI 44 MAZE UTORE UWO USHYIGIKIYE

1.Anet Mbabazi , Votes: 3130 , Contestant Number: 4

2.Alliance Muziranenge , Votes: 3126 , Contestant Number: 10

3.Camila Uwineza , Votes: 3074 , Contestant Number: 2

4.Anita Mushimyimana , Votes: 2235 , Contestant Number: 31

5.Blesing Gihozo , Votes: 1594 , Contestant Number: 40

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.