Mu gihe mu Rwanda abaturage bari bamaze igihe bujujuta kubera ikibazo cy’ingendo rusange zari zigoranye ahanini bitewe n’ubucye bw’imodoka ndetse n’imihanda bidahagije , kuri ubu bisi za mbere zamaze kugera mu gihugu ndetse abaturage basezeranywa ko hagiye no kuzubakwa imihanda y’ihariye ya bisi nini zitwara abagenzi muri Kigali.
Ubwo leta yamenyaga iki kibazo cyari cyatangiye gusakuza bahise batumizaho imodoka 200 zo gufasha izindi zari mihanda itandukanye yo mu mujyi wa Kigali.
Kwikubitiro ubu mu Rwanda hamaze kugezwa bisi 40 , izindi 60 ziri mu nzira ndetse n’izindi 100 biteganyijwe ko muri mutarama zizaba zamaze kugezwa mu Rwanda.
Ubwo hashyirwagaho amabwiriza mashya yo gutwara abagenzi , havuzweko izi bisi ataricyo gisubizo kirambye ahubwo ari izo kubafasha gusuzuma neza ikibazo cy’ingendo mu modoka rusange maze kikarandurwa burundu, doreko binateganyijwe ko hagomba kubakwa imihanda yihariya izajya inyuramo izi modoka zitwaye abagenzi.