AMAFOTO: Reba imiterere n’udushya tugize za Bisi 100 nshya zamaze kugera mu muhanda zitwara abagenzi, Televiziyo , hazakurikiraho izimeze nka gariyamoshi

Ubwo abaturage biganjemo abagenzi batega imodoka rusange bagaragazaga ikibazo cyari kibakomereye cyo kugenda mu buryo bumeze nabi babyigana mu modoka kandi nazo z’ibura , Guverinoma yahise yemerera abaturage imodoka 300 ariko kugeza ubu 100 nizo zageze mu Rwanda kandi zikaba zanatangiye kujya mu mihanda.

Ni imodoka zihenda cyane kuko imwe ishobora kugura miliyoni zirenga 150 Frw ariko bijyanye na ya nkunganire leta yashyizemo, ikigo cyaboneraga imodoka kuri miliyoni ziburaho gato 120 Frw.

Ni zimwe mu zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange mu mijyi igezweho, bijyanye n’uburebure bwazo kuko zifite metero 10 z’uburebure, zikaba ziwara abarenga 70.

Zifite ikoranabuhanga rigezweho, aho hari camera ireba abinjiye n’abasohotse igahita ibabara mu guhangana n’abatishyura, iziri imbere n’inyuma mu kureba icyabera mu modoka cyangwa inyuma yayo, kikamenyekana bidasabye kuyikurikirana imbona nkubone.

Zashizwemo uburyo bufasha abafite ubumuga bwaba ubwo kutabona n’ingingo, aho bazajya bazinjiramo ndetse no bakanazisohokamo babyikoreye, zikanagira umwanya wo gushyiramo amagare yabo.

Zashyizwemo aho gushyirira umuriro muri telefone, zishyirwamo murandasi, aho gukanda ugiye gusohoka uyitwaye agahagarara, n’ibindi.

Ikigo gitwara abagenzi mu buryo bwa rusange cya RITCO, nyuma yo kwemererwa gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali nk’uburyo bwo guhangana n’ibibazo by’ibura z’imodoka cyafashijwe kugura imodoka 40, aho mu zaje gifitemo 30, mu gihe izindi 10 zizaza mu 100 zisigaye muri Gashyantare.

Ni imodoka ziziyongera ku zo iki kigo cyari gifite kikabarura izigera ku 155 ubariyemo n’izo mu ntara cyane ko RITCO yerekeza mu bice hafi ye byose by’igihugu.

Mu Mujyi wa Kigali RITCO iri mu byerekezo hafi ya byose kuko ubu leta yahaye buri wese amahirwe yo gutwarira abagenzi aho ashaka nta kuvuga ngo hari ugenewe zone runaka wenyine.

Ni umwe mu myanzuro yemejwe na Minisitiri w’Intebe, ukuraho uburyo gutwara abagenzi byakorwaga, aho ubu buri muntu wese ufite imodoka, yemerewe kwegera RURA akemererwa gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ubu RITCO iri mu mihanda hafi ya yose ishamikiye kuri gare ya Remera, ishamikiye kuri Gare ya Kabuga, mu muhanda ujya i Ndera mu Karere ka Gasabo, uwa Nyamirambo, uwa Kimisagara, uwa Karuruma ugana Nyacyonga n’uwa Ruyenzi.

Umuyobozi Mukuru wa RITCO, Nkusi Godfrey, yavuze ko izi modoka zigiye kubafasha gukemura ibibazo by’ingendo kuko ngo buri saha cyangwa abiri haba hari abagenzi bajya mu bice bitandukanye bigasaba kuba ikigo gifite imodoka zihagije ngo bose babone serivisi.

Ati “Umujyi uteye imbere uba ugomba gushingira ku buryo bw’ubwikorezi bunoze. Mu minsi yashize hagaragaraga ibibazo nubwo leta yagerageje kubikemura, ariko uyu munsi urabona yongeye kubyitaho izana ibikoresho.”

Uyu muyobozi avuga ko uruhande rwabo bateganya gushyiramo buri kimwe cyose cyatuma umugenzi atarambirwa urugendo nka za ecran, murandasi itishyurwa n’ibindi ku buryo abantu bazongera bakagirira icyizere gutega bisi.

Uku guha uburenganzira abafite imodoka bose bagatwara abagenzi, Nkusi avuga ko uretse kugabanya imirongo y’abagenzi, byongereye icyizere mu bantu bagiriraga izi bisi, ku bijyanye n’igihe, guhendukirwa n’ibindi.

Agaragaza ko byanongereye abagenzi batwara ari na ko amafaranga yiyongera kuko ubu iki kigo gifite abakozi 720 kigejeje ku bagenzi ibihumbi 800 ku munsi, aho iyo iminsi yagenze neza baba bashobora kugeza no kuri miliyoni.

RITCO ifite gahunda yo gukemura ibibazo biri mu ngendo himakazwa ikoranabuhanga rishingira ku kugura imodoka ndende zifasha gutwara abagenzi benshi kuko ubu bisi zayo zo mu ntara zifite metero 12 z’uburebure izi nshya zikaba zifite 10,5.

Bitarenze uyu mwaka iki kigo kiri guteganya izifite metero 16 zizaba ari iza mbere mu Rwanda, ndetse Nkusi akavuga ko “mu myaka iri imbere dushobora kuba dufite na za modoka zimeze nka gare ya moshi.

AMAFOTO

Ibyicaro by’abafite ubumuga byarateganyijwe

Izi bisi zose uko ari 100 zo mu bwoko bwa Yutong zamaze kwambikwa purake.

Muri izi bisi harimo televisiyo yerekana amashusho.

Iyi ni mikoro shoferi yifashisha avugana n’abagenzi

Igikoresho gisakaza interineti izajya ikoreshwa na buri wese ku buntu cyagejejwemo.

Ibyongeramo akayaga igihe kagabanyutsemo.

Iyi modoka yagenewe kujya itwara abagenzi batarenze 70 bose muri rusange.

ifite uburebure bwa metero 10 zirengaho

Ikizimya umuriro igihe haje inkongi zitunguranye za hato na hato.

Kamera izajya yifashishwa mu kumenya umubare w’abinjiye mu kwirinda abinjira batishyuye.

iki nacyo ni kimwe mu bikoresho by’ubutabazi bw’ibanze.

iyi bisi kuyigenda nukwifashisha uburyo bwa tap&go bishyura.

Imyanya y’abafite ubumuga bagendera ku magare bicaye.

Aha niho umuntu azajya akanda igihe agiye kuva muri bisi ageze aho yajyaga.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.