AMAFOTO : Reba urutonde rw’inyubako 10 ndende cyane z’agatangaza kurusha izindi muri Afurika

Duhereye ku muturirwa wa Iconic wo mu Misiri kugeza ku muturirwa wa Mohammed VI muri Maroc, turabagezaho inyubako 10 ndende kurusha izindi zose muri Afrika muburebure.

1. Iconic Tower

Uyu muturirwa wa mbere mu burebure muri Africa ufite  Uburebure bungana na metero 393.8 ubarizwa mu Misiri ,ndetse kandi iyi nyubako ikaba ifite amagorofa agera kuri 77. Menshi mu magorofa y’iyi nyubako yagenewe gukorerwa nk’ibiro , ndetse kandi uyu muturirwa wa Iconic Towel ukaba ari umwe muyindi 20 yubatswe gace k’ubucuruzi kagezweho gafatwa nk’umurwa mukuru mushya w’iki gihugu.

2.Mohammed VI Tower

Ku burebure bwa metero 250 zose , iyi nyubako ya  Mohammed VI yagenewe kugaragarira kure ho ibirometero 50 impande zose, bigatuma uyu muturirwa uba uwa 2 mu nyubako ndende muri Afurika. Kubuso bungana na meterokare 102.800 m², iyi nyubako ifite amagorofa 55 arimo hoteri nziza, Ibiro, amazu yo kubamo ari ku rwego rwo hejuru ndetse n’ubwo igaragaza amateerasi ava hejuru amanuka, byose bigerwaho hifashishijwe lift (esanseri) 40 zose, 23 zijya hejuru mu munara hamwe na 17 zijya muri podium.

3.The Leonardo (Sandton)

Uyu muturirwa wa gatatu mu burebure muri Africa ufite  Uburebure bungana na metero 234 kandi ikaba nayo igizwe n’amgorofa 55 yose akorerwamo ibikorwa bigiye bitandukanye bijyanye n’iterambere muri Sandton , Johannesburg muri Afurika y’epfo. Iyi nyubako yubatswe ku muhanda wa Maude 75, nko muri metero 100 uvuye ku isoko ry’imigabane rya ‘Johannesburg Stock Exchange.’

4.The Carlton Centre

Ku burebure bungana na metero 223 ndetse n’amagorofa 50 , The Carton Centre n’umuturirwa muremure uherereye muri santere y’ubucuruzi ku muhanda uzwi kw’izina rya ‘Commissioner Street’  rwagati mu mujyi wa Johannesburg , mu gihungu cya Afurika y’Epfo.

5.The Commercial Bank of Ethiopia Headquarters

Umuturirwa wa gatanu muri Afurika ubarizwa mu gihugu cya Etiyopiya ukaba ufite amagorofa 46 ari muri iyi nyubako ifite uburebure bungana na metero 209.3 N’icyicaro gikuru cya Banki y’ubucuruzi ya Etiyopiya yubatse mu mujyi wa  Addis Abeba, yuzuye ku ya 13 Gashyantare 2022 ihita iba inyubako ndende ya mbere muri iki gihugu, ndetse kandi ikanaba inyubako ndende muri Afrika yuburasirazuba yose.

6.Britam Tower

Iyi nyubako iza ku mwanya wa 6 mu miturirwa miremire kurusha iyindi muri Afurika ufite uburebure bungana na metero 200.1 , ikagira amagorofa 32 ariho n’umunara muremure urengaho urengaho. IYI inyubako yubucuruzi iri i Nairobi ifitwe na sosiyete ishora imari mu Bwongereza n’Abanyamerika (Britam). Iyi nyubako ndende cyane muri Kenya,ndetse ikaba inagaragaramo imiterere yihariye .

7.Nairobi Global Trade Centre Office Tower

Nairobi Global Trade Centre iherereye muri Westlands mu mujyi wa Nairobi ho mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya yibitseho uburebure bugana na metero 184 zirimo amagorofa 43 arimo za biro (office) , ikaba yafunguwe ku mugaragaro ku ya 23 Ukuboza 2021 mu birori byahawe icyubahiro na Perezida Uhuru Kenyatta.

8.Ponte City

Ponte City n’inyubako ndende y’umuturirwa iherereye mu gace ka Berea gaherereye mu mujyi wa Johannesburg, Afurika y’Epfo, hafi ya Hillbrow. Yubatswe mu 1975 . ni ndende kugeza ku burebure bwa metero 173 (567,6 ft), ikanagira amagorofa 54 yubatse kuyburyo hagati habasha gucamo urumuri ruturutse mu kirere.

9.New Administrative Capital Building C04

Inyubako y’ibiro bya C04, inyubako ifite uburebure bwa metero 170 n’ubuso bwubatswe bwa metero kare 121.000, ifite amagorofa 36, ​​harimo amagorofa 2 munsi y’ubutaka na etage 34 hejuru y’ubutaka. Inyubako y’ibiro bya C04 yatangiye mu Kuboza 2018, akaba ari mugihe iyubakwa ry’ibanze ryatangiye muri Gicurasi 2019. Ninyubako ya cyenda ndende muri Afurika n’amagorofa yayo 36.

10.UAP Old Mutual Tower

UAP Old Mutual Tower ni inzu yamagorofa 33 yibiro bya Upper Hill quartier ya Nairobi mu murwa mukuru ukaba n’umujyi munini muri Kenya. iyi nyubako ikabaza iza ku mwanya wa 10 mu miturirwa miremire ku burebure bwayo bwa metero 163.

 

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.