Ahagana Saa 12:35 z’amanywa yo ku wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 1981, nibwo Umubyeyi Bikira Mariya yahamagaye uwari umwana w’umukobwa wigaga mu Ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Kibeho, ku musozi wa Nyarushishi mu Karere ka Nyaruguru.
‘Bikira Mariya’ waje mu ishusho yera, ntabwo yigeze ahamagara mu izina uwo mwana wari mu kigero cy’imyaka 16, yari umunyeshuri mu mwaka wa mbere, nibwo yari akigera kuri iryo shuri kuko yari yaje gutangira amasomo ye mu mashuri yisumbuye atinze.
Abanyeshuri bari ku meza bari kurya ibya saa Sita, uwo mubyeyi Bikira Mariya yahamagaye umwana witwa ,Alphonsine Mumureke, amubwira ati ‘Mwana wanjye’, undi aramubaza ati ‘uri nde’? aramusubiza ati ‘Ndi Nyira wa Jambo’.
Ibyabaye kuri Mumureke abantu barimo abo biganaga ntabwo babyemeye yewe n’abandi bantu , dore ko bamwe bavugaga ko ari iby’iwabo byamufashe cyane ko yavukaga i Kibungo aho bari bazwiho kugendera ku ‘Gataro’.
Mumureke yarongeye arabonekerwa, buracya arongera arabonekerwwa, kugeza ubwo abana biganaga bamuhinduye ‘ni ayo’, agera ubwo abwira ‘Bikira Mariya’ ati ‘wabonekeye undi’ , aza kubonekera Mukamazimpaka Nathalie- icyo gihe hari tariki 12 Mutarama 1982.
Tariki 31 Gicurasi 1982, nibwo amabonekerwa yasohotse, ajya hanze, ndetse tariki 15 Kanama 1982, amabonekerwa yimukira kuri ‘Podium’ ahari hateraniye abantu benshi. Ni tariki yari isanzwe yizihirizwaho Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, ariko kuva icyo gihe abakirisitu batangiye kuyibonamo kurushaho.
Abana Bikira Mariya yabonekeye, yabahaye ubutumwa bukomeye ku Isi, kuko nka Mukamazimpaka yaramubwiye ati “Nimusenge cyane kuko Isi ari mbi , mukunde ibyo mu ijuru kuko iby’Isi bishira vuba. Mwitonde kandi murangwe n’urukundo, kwitanga no kwiyoroshya kandi mugarukire Imana.”