AMAFOTO: The Ben igice kimwe n’umuntu ikindi akaba Tiger / Reba igishushanyo mu Burundi bamukoreye bikamutera kwikora kw’ikofi

Umusore washushanyije The Ben akamuha impano y’ifoto yahawe 500$ (arenga ibihumbi 500Frw) anemererwa itike ya miliyoni 10 FBu (arenga miliyoni 3Frw) mu gitaramo uyu muhanzi agiye gukorera i Bujumbura. Landry washushanyije The Ben nyuma yo kumushyikiriza iyi foto yashimiwe n’uyu muhanzi amubwira ko ayiguze 500$, amwemerera n’itike zo kwinjira mu bitaramo bye byose.

Abateguye igitaramo bunze mu rya The Ben bahita baha uyu musore itike y’icyubahiro muri iki gitaramo, iri kugura miliyoni 10FBu. Ibi byabereye mu kiganiro n’abanyamakuru The Ben yakoze mu ijoro ryo kuri uyu 29 Nzeri 2023, ubwo yari ahawe ijambo ngo avuge uko yiyumva kuba yicaranye ku meza na Big Fizzo uri mu bazitabira iki gitaramo.

Ati “Njye kwicara hano mba nakozwe ku mutima, Big Fizzo ni umwe mu bahanzi natangiye kuririmba nkunda, yewe no mu mashuri yisumbuye nakundaga gusubiramo indirimbo ze.”

The Ben yavuze ko akunda bikomeye Big Fizzo ndetse anubaha akazi yakoze anakomeje gukora uyu munsi. Big Fizzo wari muri iki kiganiro nyuma yo kumva The Ben, yavuze ko yishimiye bikomeye kumva umuhanzi nk’uyu yemeza ko yamwigiyeho byinshi. Ati “Nibaza ko iyo uri umwarimu ukigisha umwana akaba umuntu ukomeye bigutera ishema n’iyo yaba yarakurenze, yigisha umuntu akaba perezida ariko ntabwo bimubuza gukomeza kwigisha.” Big Fizzo yavuze ko atewe ishema n’urwego The Ben agezeho ahamya ko ari umwe mu bahanzi akunda kandi cyane.

Ku kijyanye n’ibyavuzwe ko hari abashatse kwica iki gitaramo, The Ben yirinze kugira icyo abivugaho ati “Ibyo byo ndumva nta kintu ndi bubivugeho uyu munsi.” Iki kibazo cyongeye kubazwa uwateguye igitaramo na we yirinda kugira icyo akivugaho. Ati “Ntacyo ndi bubivugeho icyakora kimwe nakubwira ni uko uwanze kuvugwa yaheze kwa nyina kandi ibintu byiza inshuro nyinshi biravugwa.”

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 1 Ukwakira 2023 byitezwe ko azagihuriramo na Big Fizzo na Sat B b’i Burundi, DJ Diallo, DJ Lamper, Bushali, Babo na Shemi b’i Kigali na Romy Jons usanzwe ari DJ wa Diamond hakiyongeraho Lino G, umusore uri kuzamuka neza mu muziki w’u Burundi.

Mbere y’uko The Ben ataramira Abarundi mu gitaramo nyamukuru, azabanza guhura n’abakunzi be ku wa 30 Nzeri 2023, kuri Eden Garden Resort Bujumbura, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 100 Fbu na miliyoni 2 Fbu ku meza y’abantu umunani, bagahabwa amacupa abiri ya champagne.

Muri ibi birori kandi itike y’abanyacyubahiro izaba ari miliyoni 10Fbu (arenga miliyoni 3 Frw) umuntu akanywa, akanarya n’icyo ashaka hamwe n’umuryango we w’abantu icumi azaba yasohokanye.

Mu gitaramo nyamukuru kizaba ku wa 1 Ukwakira 2023, itike yo kwinjira ni ibihumbi 10 Fbu ku muntu umwe, itike ya VIP bikaba ibihumbi 50 Fbu, ameza y’abantu batandatu azaba agura ibihumbi 500 Fbu, mu gihe ay’abantu umunani ariho amacupa abiri ya champagne azaba agura miliyoni 1,5 Fbu.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.