Nyuma y’iminsi hacicikana amakuru yavugaga ku mafoto ya Bahali Ruth atwite ari kumwe n’umusizi Junior Rumaga abantu benshi ku mbuga nkoranyabaga bagacyekako ari agatwiko , kuri ubu uyu musore amaze gushimangira ko iby’urukundo rwabo ari impamo maze ashyira hanze amafoto ye n’uyu mukobwa aherekejwe n’ifoto y’uruhinja rwavutse, arenzaho amagambo avuga ko Bahali ari uwe kandi amukunda.
Guhera ku mugoroba wo ku wa 29 Ukwkaira 2023, ku mbuga nkoranyambaga ni ibicika nyuma y’uko Junior Rumaga asohoye amafoto agaragaza Bahali Ruth atwite bagaca amarenga ko baba bagiye kwibaruka.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Rumaga Junior wari umaze gusangiza abamukurikira amafoto agaragaza uyu mukobwa atwite, yagize ati “Burya iyo amahitamo ari amwe umwanzuro ntuba ukikugoye!”
Bahali we yagiye ahatangirwa ibitekerezo agaragaza ko yishimiye uyu musore agira ati “Nakabaye ari njye ugushimira!” Uyu mukobwa nawe yagiye ku mbuga nkoranyambaga arangije ati “Ubu tubaye batatu, warakoze mugabo wanjye. Tunywemo ku bw’urugendo rushya nubwo tutazi uko ruzagenda gusa Gihanga Imana y’i Rwanda izadukomeza.”
Ubwo aheruka kuganira n’igihe , Rumaga yararuciye ararumira Ati “Ko ariya mafoto ntacyo nyavugaho? Ni ukuri nahisemo kuruca ndarumira, icyakora mu minsi iri imbere nzabashaka mbibabwire neza.”
Kuri ubu rero Rumaga yaje gushyira ibintu byose hanze maze yerekana ko ya nkuru ya ukuri asohora andi mafoto ye na Bahali ndetse n’igaragaza ikiganza cy’umubyeyi gifashe icy’umwana w’uruhinja , maze ashyiraho amagambo agira ati: “Yego , uri uwanjye Bahali Ruth , kandi ndagukunda. “
Rumaga yagaragaje ko we na Bahali Ruth bibarutse
Aya Mafoto nayo yashyize hanze mu rwego rwo gushimangira urukundo akundana na Bahari bari muburyohe by’urukundo .
“Umukurusha aba arukurusha” umutoma utomoye umusizi Rumaga yavuze ataka umugore we Bahali Ruth.
Ashyira hanze aya mafoto bari mu ndabo Rumaga yagize Ati: “Iyo Amahitamo ari amwe, Burya umwanzuro ntuba ukikugoye. urakoze Bahali Ruth.” mnaze arenzaho agatima
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA