AMAFOTO: Umusore w’umunyarwanda umaze kubaigikomerezwa muri filime za Hollywood Ncuti Gatwa yeruye kumugaragaro ko aryamana n’abo bahuje ibitsina

Mizero Ncuti Gatwa, Umunyarwanda umaze kubaka izina mu ruganda rwa sinema i Hollywood muri Amerika ndetse no mu Burayi yeruye ko aryamana n’abo bahuje igitsina.  Uyu mukinnyi wa filime wamamaye muri ‘‘Sex Education’’ yamenyekanye kuri Netflix, yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru ELLE, Ishami ryacyo mu Bwami bw’u Bwongereza. 

Yavuze ko yatangajwe no kubona Umunyarwandakazi muri Manchester Pride [Ukwezi kwahariwe ababarizwa mu muryango w’ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ+) kwari kuri kwizihizwa mu Mujyi wa Machester].

Uku kwezi kwahariwe ababarizwa muri LGBTQ+ kwizihizwa muri Kamena buri mwaka.  Ati “Nibuka ndi muri Machester Pride, ndi kugenda mu mihanda ndi kumwe n’abahungu banjye […] ubwo nabonye uyu mugore usa nka masenge neza neza. Ntabwo yari we, ariko namenye ko yari Umunyarwanda. Byabanje kujyana intekerezo zanjye kure.”  kandi akomeza avuga   Ati “Nagize amarangamutima mbitekerezaho, twari dufatanye ibiganza arangije uwo mugore arambwira ati ‘ntabwo nzi impamvu ndi hano. Ndi hano gusa nyine.’ Naramubwiye nti mukundwa wanjye ntabwo ukeneye kubimenya […] uri hano. Terwa ishema n’uwo uri we. Ntabwo nari narigeze mpura n’undi muntu mbere w’Umunyarwanda ubarizwa muri LGBTQ+. Nari nzi ko ari njye njyenyine ku Isi yose.’’ 

Ncuti Gatwa yagiranye iki kiganiro na ‘Elle’ mu gihe cyamugeneye igihembo cya ‘The Modern Pioneer’ mu byo kigiye gutanga bizwi nka ELLE Style Awards kigenerwa umuntu uri gukora ibikorwa by’indashyikirwa mu mwuga we.  Ibi bihembo ni iby’iki kinyamakuru ariko mu Ishami ryacyo mu Bwami bw’u Bwongereza [United Kingdom] ariko naho Ncuti abarizwa cyane ko aba muri Écosse we n’umuryango we. Uretse Gatwa, Umuhanzikazi Tems wo muri Nigeria azahembwa nk’uwegukanye icyiswe “The Trailblazer”.

Ibi bihembo bizatangwa ku wa 5 Nzeri 2023.  Uyu musore yahawe rugari muri iki kinyamakuru anashyirwa ku gifuniko cyacyo kizajya hanze mu Ukwakira uyu mwaka.  Gatwa yamenyekanye kubera filime y’uruhererekane yitwa Sex Education. Muri iyo filime akina ari umusore ukundana n’uwo bahuje igitsina witwa Eric Effiong ukomoka mu muryango w’abihayimana muri Afurika.

Yabwiye ELLE ko yashimishijwe no gukina muri iyi shusho kuko yashakaga komora ibikomere kuri we ariko na none bikaba byari ingenzi ku bantu biyumva nk’uko yakinnye kuba barahagarariwe. Avuga ko byamwigishije akamaro ko guhagararirwa.  Gatwa yari aherutse kugirana ikiganiro na Vogue ariko amafoto yagiye hanze iki kinyamakuru cyamufotoye yambaye ubusa yavugishije benshi. Mu kiganiro yagiranye na Vogue yari yabajijwe ibyiyumviro bye ku mibonano mpuzabitsina aryumaho.  Gatwa yavukiye i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Ukwakira 1992.

Yatangiye gukina muri filime zitandukanye mu 2014 mu yitwa “Bob Servant”, mu 2015 akina mu yitwa “Stonemouth”, mu 2019 muri “Sex Education” yamwubakiye izina bikomeye na “Horrible Histories: The Movie – Rotten Romans”.  Azagaragara mu zindi filime zizajya hanze mu minsi iri imbere zirimo “Doctor Who” ya BBC, indi izaca kuri Netflix yiswe “Tomb Raider” na ‘‘Barbie’’ iyi filime y’Abanyamerika yamwinjije neza mu ruganda rwa sinema i Hollywood.

src: IGIHE

Facebook Comments Box

One Comment on “AMAFOTO: Umusore w’umunyarwanda umaze kubaigikomerezwa muri filime za Hollywood Ncuti Gatwa yeruye kumugaragaro ko aryamana n’abo bahuje ibitsina”

  1. 11 Bazabona ishyano kuko bagendeye mu nzira ya Kayini, bagahomboka birukanka batirinda, bakiroha mu cyaha cya Balamu bohejwe n’ibiguzi, bakarimbukira mu bugome bwa Kora.
    12 Abo ni intaza mu isangira ryanyu ryo gukundana bagisangira namwe ibyiza bigaburira badatinya, ni ibicu bitagira amazi bijyanwa hose n’umuyaga, ni ibiti bikokotse bidafite imbuto, byapfuye kabiri byaranduwe.
    17 Ariko mwebweho bakundwa, mwibuke amagambo yavuzwe kera n’intumwa z’Umwami wacu Yesu Kristo,
    18 uko zababwiye ziti”Mu gihe cy’imperuka hazabaho abakobanyi bagenda bakurikiza kwifuza kwabo kunyuranye n’iby’Imana.”
    20 Ariko mwebweho bakundwa, mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera,
    21 mwikomereze mu rukundo rw’Imana, mutegereze imbabazi z’Umwami wacu Yesu Kristo zisohoza ku bugingo buhoraho.
    (Yuda 1:11;21)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.