AMAFOTO: Uru nirwo rusengero The Ben na Pamella bagiye gusezeraniramo Imbere y’Imana

Mu rusengero rwa Eglise Vivante ruherereye i Rebero niho hagiye kubera ubukwe bwa The Ben na Uwicyeza Pamella mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana
Kuri uyu wa 31 Kanama 2022.

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye ku mazina ya The Ben yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Uwicyeza Pamella, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo.

Ku wa 15 Ukuboza 2023, ni bwo The Ben yasabye ndetse anakwa Uwicyeza Pamella ndetse imiryango yabo, inshuti n’abavandimwe bombi barabashyigikira mu muhango wabereye mu busitani bwa Jalia buherereye hafi ya Intare Arena.

Nanone kuri uyu wa 23 Ukuboza 2023, Mugisha Benjamin na Uwicyeza Pamella bagiye gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Eglise Vivante ruherereye i Rebero.

Misa yo gusezeranya The Ben na Pamella iratangira saa munani z’amanywa dore ko mu aya masaha ya mu gitondo hari harimo kubera imirimo yo gusukura no gutaka uru rusengero rugiye kuberamo ubukwe butegerejwe n’abantu benshi.

 

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.