Amafoto + Video: Uko isengesho ry’umunsi mukuru w’igitambo ku Bayisilamu ryagenze

Kuri uyu wa gatanu tariki 31 Nyakanga 2020, Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’abandi bo ku isi yose mu kwizihiza umunsi mukuru w’igitambo (Eidil-Ad’ha). Ni umunsi mukuru wizihijwe mu buryo budasanzwe, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.


Amasengesho ku Bayisilamu benshi bayakoreye mu ngo zabo, ariko hari n’abandi bakeya bayakoreye ku misigiti yemerewe gufungura, nyuma yo kugaragaza ko yashyizeho ingamba zo kwirinda icyo cyorezo.

Umunsi mukuru wa Eidil-Ad’ha wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.

Umunsi wa Eidil-Ad’ha utandukanye n’uwa Eid al-Fitr uba nyuma y’igisibo gitagatifu cya Ramadhan, kimara iminsi 29 cyangwa 30.

Ku munsi mukuru w’igitambo, Abayisilamu bishoboye bategekwa kubaga amatungo nk’intama, ihene n’inka nk’ibitambo, bakagaburira abatishoboye kugira ngo na bo babone ifunguro.

Muri iki gihe, Abayisilamu babifitemo ubushake, basabwe gutanga igitambo cyabo ariko birinda ibikorwa byo gusabana kuko byabangamira ingamba zashyizweho na Guverinoma mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Dore uko amasengesho yakozwe ahantu hatandukanye mu Rwanda.

Hano ni ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, ku cyicaro cy’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.


Abitabiriye isengesho aho ku Kacyiru babanzaga gukaraba intoki

Abitabiriye isengesho aho ku Kacyiru babanzaga gukaraba intoki















Nyuma y

Nyuma y’amasengesho hakurikiyeho gutamba ibitambo, hagakurikiraho no gusangira

Reba muri iyi Video uko Abayisilamu bizihije Eid Al-Adha birinda COVID-19

Amafoto + Video: Richard Kwizera

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.