Amafoto ya Mico The Best yambaye ijipo yatumye bamuha inkenene / Abarimo Rocky Kimomo , Junior Giti , M Irene , Murungi Sabin , Bob Pro , Clapton n’abandi bamwibasiye

Umuhanzi mu Mico The Best yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira hanze amafoto yambaye ijipo maze abantu bagatangira kumuvugaho byinshi birimo nabari bari kwibaza niba nawe yaba yarinjiye mu bahungu bihindura abakobwa bazwi nk’abatinganyi.

Agishyira hanze aya mafoto 2 amugaragaza yambaye ijipo benshi barimo n’ibyamamare bahise batangira kuvugako ari umutinganyi babinyujije muri za comments aho Rocky Kimomo yahise yandika amagambo avugango ‘LGBTQ’ akoreshwa n’ababana bahuje ibitsina Ati : “LGBTQ mico The Best.”

Si Rocky gusa kuko na Irene Murindahabi yahise agira Ati: “Igendere ntakundi” , Clapton nawe ahita yungamo ati : “Incwi” Junior Giti ati : “Bite Umuchuu” naho Murungi Sabin we ahita yumirwa n’amarira ati: “MANA YANJYE.” 

Si abo gusa kuko na Bob pro umwe mu bazwi mu gutunganya muzika yahise avugako ibi bimuteye ubwoba , maze umuhanzi Afrique Joe nawe aseka cyane ati: “Turashize Noneho.”

Mico Ther Best kuba yambaye ijipo bamwe bakabyita ko yaba yaramaze kwinjira mu batinganyi si agashya mu Rwanda kuko hari n’ibindi byamamare byagiye bigaragara mu myambaro nk’iyi ya kigore kandi ari abagabo kuko Urban Boys yigeze kubikora , Symphony Band nayo irabikora bagaragara bambaye amajipo ari abagabo.

Mu kwibaza icyabimuteye ,Mico THE Best birashoboka ko yabikoze kubera agatwiko bitewe n’uko ashobora kuba agiye gusohora indirimbo nshya. Ugendeye ku magambo yanditse aherekeza aya mafoto yumvikanisha ko uru ari urupapuro rwambere kubasomyi , kandi bagomba no kubona paje ikurikira kuko ariyo irimo ibikomeye.

 

Aya Mafoto ya Mico The Best yambaye ijipo yatumwe benshi bamwibashira basa nkabamunenga.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.