Amafoto y’indobanure: Muri Seka Live Anne Kansiime yagoroye imbavu z’imbaga n’aba Star benshi bari babucyereye

Mu gitaramo cya Seka Live gitegurwa na Nkusi Arthur , umunyarwenya w’umunya Uganda Anne Kansiime yanyuze imitima y’abari aho ndetse anasangiza abantu inkuru ikomeye y’uburyo yabyaye bigoranye nyuma yigihe kirekire abitegereje.

Ni kenshi byagiye bivugwa ko uyu munyarwenya w’imyaka 35 atabyara, nyuma yo kumarana igihe kinini abana n’umugabo we wa mbere, Gerald Ojok, bagatandukana mu 2017 nta mwana babyaranye.

Nyuma y’amezi 11 Kansiime nibwo byangajwe ko yabonye umukunzi mushya Tukahiirwa Abraham uzwi nka Skylanta, baza no kubyarana umwana w’umuhungu bise Selassie ku wa 24 Mata 2021.

Uyu munyarwenya wari umaze imyaka itanu atagera mu Rwanda, yagarutse ku bihe yanyuzemo, ati “Siniyumvisha ukuntu imyaka itanu yashize ntagera mu Rwanda namwe mukabyemera koko, gusa ubwo mperuka aha nababwiraga uburyo gutwita kuri njye byari bigoye.”

“Mu myaka itatu ishize nabuze ababyeyi ariko ibyo nasengeye byose narabibonye, ndi umwe mu mfubyi zishimye pe! Ntabwo nkiri njyenyine, erega Imana ikora ibintu ifite impamvu!”

Kansiime yavuze ko yakoze ibishoboka byose ngo arebe ko yatwita ariko bikanga.

Yakomeje abwira abafana be ko yavuze amasengesho menshi asaba Imana kumuha umwana.

Ati “Ndibuka bwa mbere natangiye kwibaza niba nyababyeyi yanjye ikirimo. Umunsi umwe naje kubura imihango ntangira kujya nisetsa, abantu bambona bakayoberwa ibyabaye. Burya nari nababariwe ibyaha byanjye, ndasubizwa.”

Kansiime yakomeje atera urwenya gusa ashima Imana kuba gahunda ya guma mu rugo yarasanze atari wenyine, ariko nanone ngo yagowe no kubyuka nijoro agiye konsa.

Ati “Aba mama muri hano murabizi neza, nijoro iyo umwana arize abantu bose basinziriye, nta rusaku wumva, urikanga ukagira ngo nifilime ziteye ubwoba urimo kureba.”

“Njyewe rero nigirira ubwoba, gusa ya saha nabyukiyeho nsenga saa cyenda z’igicuku, ni yo saha umwana yabyukiragaho akarira, amasengesho nasenze yasimbuwe n’indirimbo zihoza abana. Byageze aho ntangira kwibaza niba ari igihano nahawe, nkibaza nti ’ariko ubundi uyu mwana ni uwahe ra’?”

Nubwo ibyo byose byabaga, yari anejejwe n’ibihe arimo, dore ko yahoraga yitegereza umwana ngo arebe niba koko ari uwe, rimwe na rimwe akabara amano n’intoki ze areba niba zuzuye.

Kansiime yasabye abari bamukurikiye kumenya gusaba neza.

Ati “Nujya gusaba Imana ujye urasa ku ntego, kuba ushaka umwana ntibiba bihagije, burya hari igihe rimwe na rimwe dusaba nabi natwe tugasubizwa nabi.”

“Jya uvuga uti ’ndashaka umwana ufite ubuhanga mu kuyobora nka Perezida Kagame, wongereho ko ari uwo mu Rwanda kuko abitwa ba Kagame ni benshi, kandi nusaba umwana umeze nka perezida gusa, hari n’abaperezida bo muri gare cyangwa koperative, ni akazi kawe! Rasa ku ntego utazasubizwa nabi.”

Kansiime Anne mu minota 35 yamaze ku rubyiniro wabonaga adashaka gutaha.

Yasabye Arthur Nkusi kuzamutegurira umwanya uhagije akaganiriza abakunzi be mu buryo bwihariye, ku buryo buri wese amubaza icyo ashaka.

Kansiime nyuma yo kubona ko abakunzi be bataramurekura, yavuye ku rubyiniro mu buryo butunguranye, avuga ko agiye kuzana telefone ye.

Nkusi wari usigaye wenyine yunzemo ati “Ubwose muzi ko aragaruka ? Abagore bafite abana ni uku bagenda, araza ati ’ndaje gato’ ariko akamarayo amasaha atanu.”

Iki gitaramo cy’urwenya cyarangiye benshi bagikeneye kumva inkuru z’abanyarwenya batandukanye bafatanyije na Anne Kansiime.

Barimo Fally Merci wateye urwenya ashimira abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, avuga ko basigaye barihangiye imirimo.

Ati “Ubu bafite konti za YouTube banyuzaho ibikorwa byabo, uko bariye, uko basangiye n’ababyeyi, bwa mbere agenda mu ndege, uko yakiriwe i Nyamirambo mu Biryogo n’ibindi, aka ni agashinga keza mubakomere amashyi.”

Iki gitaramo cyaberaga mu mahema ya Camp Kigali kuri uyu wa 25 Nzeri 2022 cyarimo abanyarwenya batandukanye barimo Andrew Ondongo wo muri Uganda, Okello Hillary waturutse muri Ghana, Tycoon Ndahiro na Joseph bo mu Rwanda.

Junior Giti yaseketse karahava
Bigomba Guhinduka bari babucyereye.
Yatunguranye yigize nk’umukobwa kandi ari umuhungu.
Rusine Patrick umaze kwamamara cyane mu rwenya nawe yarategereje ko bamusetsa.
Uwimana Aisha uzwi nka Ciney muri muzika yari yitabiriye Seka Live
Yamamaye mu rwenya nka Gasumuni , nawe yari aho Kansiime yataramiye.
Uyu munya Ugandakazi yasekeje abantu imbavu zenda guturika.
Yakuyemo imisansi yari yambaye .
Ibintu Kansiime yikora asetsa abantu biri mu bituma bakomeza kuryoherwa n’urwenya rwe
Nkusi Arthur utegura Seka Live na Anne Kansiime kurubyiniro
Umunyarwenya wabigize umwuga Nkusi Arthur nawe yasekeje abantu mu rwenya rwe rukundwa na benshi.
Rock Kirabiranya nawe ntiyatanzwe
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.