Yanga SC yateye intambwe ya mbere igana mu matsinda ya CAF Champions League nyuma yo gutsindira Al Merrikh 2-0 mu Rwanda. Kubera ibibazo by’intambara biri muri Sudani, Al Merrikh yasabye kwakirira imikino yayo Nyafurika mu Rwanda.
Al Merrikh uyu munsi yari yakiriye Yanga SC mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League aho ikipe izarenga iki cyiciro izahita igera mu matsinda.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023 wabonaga yuzuye abafana ba Young Africans (Yanga SC) aho amakuru avuga ko ku munsi w’ejo abambutse banyuze ku mpaka wa Rusumo, bari mu modoka z’abafana bagera ku bihumbi 2, aho hakaba hatarimo abaje mu modoka zabo ndetse n’abaje uyu munsi, muri rusange urebye abari muri Stade barengaga ibihumbi 6.
Mu gice cya mbere cy’umukino Yanga SC yasatiriye harimo n’ishoti rya Maxi Mpia Nzengeli ku munota wa 22 ariko umunyezamu Mustafa awukuramo ukubita igiti cy’izamu ujya hanze yaryo. Abasore kandi nka Aziz Ki na rutahizamu Mzize bagerageje amahirwe ariko kubona inshundura bibanza kwanga.
Al Merrikh ntabwo yabonye amahirwe menshi mu gice cya mbere, amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0. Ku munota wa 48, Maxi Mpia yahaye umupira mwiza Clement Francis Mzize ariko awuteye awushyira mu ntoki z’umunyezamu. Nyuma y’iminota 3, Aziz Ki yagerageje ishoti ariko rinyura hejuru y’izamu.
Kenedy Musonda umunya-Zambia winjiye mu kibuga asimbura Yahya Abbas Mdathiri yaje guhagarutsa abafana ba Yanga SC bari muri Kigali Pelé Stadium ku munota wa 62 ubwo yatsindiraga Yanga igitego cya mbere ku mupira yari ahawe Aziz Ki
Ku munota wa 80, Clement Mzize yatsindiye Young Africans igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Aziz Ki. Umukino warangiye ari 2-0, Young Africans ikaba isabwa gusa kunganyiriza muri Tanzania igahita igera mu matsinda.