AMAFOTO:Abana bose bavuga indimi bakihagera,Ecole Les Rossignol ikataje mu burere n’uburezi yatanze impamyabumenyi

Ababyeyi barerera abana babo mu kigo Ecole Les Rossignol bishimiye bikomeye urwego abana bagezeho mu bumenyi.

Kuri uyu wagatanu tariki ya 5 Nyakanga 2024 , mu kigo cy’ishuri Ecole Les Rossignol giherereye mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda habereye ibirori byo guha impamyabumenyi abana basoje amashuri y’incuke ndetse nabo mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza.

Ibi birori byari biryoheye ijisho namatwi byaranzwe n’imyiyereko y’abana bato bakinnye imikino itandukanye ndetse bakanabyinira ababyeyi , abarimu n’abayobozi babo bari babahanze amaso.

Mu Kiganiro BabiTimes.com yagiranye na Directrice w’iki kigo kigamo abana batangira kuvuga indimi mpuzamahanga bakihagera, yavuzeko iri shuri ari ahantu heza ho kurerera kuko bigaragarira mu bumenyi n’ubwenge abana bahiga bafite kubera uko bitabwaho ndetse kandi n’umubare w’abagana iri shuri ukomeje gutumbagira.

Mukarutembya Beatrice umuyobozi w’iki kigo yagize Ati : “ icyambere twishimira nuko uyu mwaka tuwurangije neza , ntakibazo kirekire twagize, nta mwana warwaye ngo abure gukora ibizamini , nta accident yigeze ibera hano mu kigo cyangwa mu muhanda.

Twishimiye ko abana barangije neza, batsinze neza pe , kandi n’ababyeyi barabyishimiye, banishimye, twari tuziko batari buboneke kuko ari umunsi w’akazi, ariko umubare w’ababyeyi twabonye baje kudushyigikira uratwereka ko ikigo cyacu gikunzwe kandi ababyeyi bakishimira bakishimira uburere n’uburezi dutangira muri iki kigo”

Mu bijyanye no kuba hari abashobora gucyeka ko bahabura imyanya kandi bifuza kuharerera, uyu muyobozi yakomeje abamara impungenge Agira Ati: “Icyo nasezeranya ababyeyi, hari benshi bafite impungenge yuko bazaza bakabura amashuri kuko dufite umubare munini w’abana ushobora kurenga ubushobozi bwacu.

Impungenge ndazibamaze pe! Kuko ubu guhera kuwa mbere turatangira kubaka amashuri mashyashya, ikibanza kirahari , ubushobozi ntago bwabuze , rwose ntibagire ikibazo , ahubwo icyo nababwira, twatangiye kwandika guhera muri gardienne kugeza muri Primaire , uwo tutazakira n’umushya uza mu mwaka wa 6 , ari abandi bose ubu turabiteguye.”

Yasoje avuga ko basigaje ikiciro cy’abana babo b’imfura zigiye gukora ikizamini cya leta cy’amashuri abanza muwa 6 , abana bakaba barateguwe neza kuburyo babitezeho insinzi.

Iki kigo Ecole Les Rossignol ikigo cyatangiye kuva mu mwaka wa 2019 , kuri ubu bafite abanyeshuri 1028 , bitabwaho mu buryo bugezweho haba ku mirire ndetse n’imodoka zibatwara.

Ababyeyi barerera kuri iki kigo bishimiye ukuntu abana babo babayeho ndetse biyemeza gukomeza gushyiramo imbaraga mu gufatanya na Ecole Les Rossignol kugirango imyigire y’abana ikomeze kugenda neza.

Reba Amafoto y’uko byari bimeze mu muhango wo guha impamyabumenyi Abanyeshuri basoje amashuri y’incuke nabo muwa 3 w’abanza 

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.