Mu 2019 ni bwo Kimenyi yahishuye ko ari mu rukundo na Uwase Muyango Claudine yari yasimbuje Didy d’Or. Byari nyuma y’igihe kinini iby’urukundo bihwihwiswa ariko mu itangazamakuru bakaba ibamba babibajijweho. Ubwo iby’uko bakundana byajyaga hanze, Kimenyi yabwiye itangazamakuru ko mubyara we ari we watumye amenyana na Miss Muyango.
Urukundo rw’aba bombi rwakomeje gusagamba, rukomeza kuba inganzamarumbu ndetse uko iminsi yagiye ihita, bereka abarutegaga iminsi ko ‘urwabo ruruta byose!’
Iby’urukundo rwabo byakomeje gushimgangirwa n’amagambo meza bakundaga kubwirana bifashishije imbuga nkoranyambaga, bikomeza kwerekana ko byanga bikunze ruzagera kure.
Tariki 19 Werurwe 2020, ubwo Muyango Claudine wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda 2019 yizihizaga isabukuru y’amavuko, icyo gihe Kimenyi Yves yigomwe ibitotsi ageza Saa Sita z’ijoro ategereje ko urushinge rw’isaha rwinjiza umunsi kuri iyi tariki, maze yifashishije Instagram agenera umukunzi we ubutumwa bwuzuyemo amagambo y’urukundo.
Aka bya bindi Knowless yaririmbye agira ati ‘Byarakomeye!’ Benshi batangira kubona ko inkweto yamaze kubona iyayo.
Icyo gihe uyu mugabo yagize ati “Ntabwo uri umukunzi wanjye gusa ahubwo uri inshuti magara nagize ikomeye kuva nabaho, kukugira ni cyo kintu cyiza cyambayeho kuva navuka. Uyu munsi ni wo wavukiyeho, nkwifurije kugira umunsi mwiza, ugire umunsi mwiza cyane, ndagukunda Miss wanjye.”
Ese aba Kimenye Yves umunyezamu w’amavubi na Miss Muyango Claudinne bakundanye gute? Dore Imvano y’urukundo rw’aba bombi…
Muyango yigeze kubwira IGIHE ko bwa mbere amenya Kimenyi hari muri Mata 2019. Ngo muri iyo minsi ajya kureba umukino wahuzaga Rayon Sports na APR FC [Kimenyi yakinagano] ngo yirebere n’amaso uwo musore wavugwaga cyane.
Nyuma batangiye kujya bavugana kuri telefone bisanzwe nk’inshuti ariko nta rukundo rurimo. Uko bagiye baba inshuti baje kujya bahamagarana bakibukiranya gusenga Saa Cyenda z’ijoro, ari na cyo ahanini cyabahuje cyane.
Muyango ati ”Simvuga uwahamagaye undi bwa mbere, gusa twavuganaga ibintu bisanzwe, twakundaga kuvugana Saa Cyenda z’ijoro tugiye gusenga, hagati mu munsi twavuganaga gake ariko akaba azi ko izo saha tubyuka tugasenga buri munsi, tuba inshuti zisanzwe tutarabonana.”
“Twari inshuti nta kindi cyari kibyihishe inyuma, duhura bwa mbere yanyuzeho ahantu nari mu birori by’isabukuru aje kundamutsa ntiyanahamara umunota n’umwe.”
Muyango yavuze ko yashidutse bakundana ariko atibuka uko byagenze, baza kwinjira mu rukundo bya nyabyo muri Kamena hafi Nyakanga 2019. Ati “Yari yaratandukanye n’umukunzi we kandi nanjye hari hashize amezi arenga atatu ntandukanye n’umusore twakundanaga.”
Urukundo rw’aba bombi rwageze aho rurenga ubucuti n’umubano usanzwe, kuva mu 2020 biyemeza kubana mu nzu imwe.
Dore bimwe mu bihe by’umunezero mu rukundo rwa Kimenyi na Muyango
Ku wa 28 Gashyantare 2021, Kimenyi yiyemeje gutera ivi yambika impeta ya ’Fiançailles’ Muyango amusaba kumubera umufasha, undi ntiyazuyaza arabyemera.
Muri Nyakanga 2021 hagiye hanze amashusho agaragaza ko Muyango akuriwe ndetse ku wa 21 Kanama 2021, bibarutse imfura y’umuhungu yitwa Kimenyi Miguel Yannis.
Tariki 16 Ukuboza 2023, Muyango yakoze ibirori byo gusezera ku rungano [Bridal Shower] yahuriyemo n’abakobwa n’abagore b’inshuti ze barimo DJ Brianne , Ingabire Habibah n’abandi.
Muri ibi birori, Muyango Claudine yasomye ubutumwa yandikiwe na Kimenyi Yves agira ati “Warakoze cyane mukundwa ku myaka yose ishize, uri umugore mwiza ntigeze ndota ko nzagira, simbasha kwihanganira uriya umunsi ukomeye, ndagukunda, umunsi mwiza.”
Aba bombi baheruka gusezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge ku wa 4 Mutarama 2024. Kimenyi Yves yaherekejwe n’abarimo mushiki we, umubyeyi we, inshuti n’abo bakinana muri AS Kigali.
Muyango Claudine na Kimenyi Yves ubwo binjiraga mu cyumba basezeraniyemo bahawe impundu n’ababyeyi babaherekeje bari buzuye umunezero. Aba bombi bamaranye imyaka itanu mu buryohe bw’urukundo, baritegura kurushinga kuri uyu wa Gatandatu, tariki 6 Mutarama 2024.