AMAFOTO:Mu gikorwa kiswe “Back to School”, Canal + yanatangaje izindi filimi nshya yitegura gushyira hanze zirimo niyitwa ‘Imuhira’ yakozwe n’umuhanzi Tom Close

 

Muri iki gikorwa kiswe “Back to School”, Canal + yanatangaje izindi filimi nshya yitegura gushyira hanze nka Ishusho ya Papa, Shuwa Dilu, Kaliza wa Kalisa, Iris, The Incubation, Injustice, La Pecheuse de Lac Kivu na i Muhira yakozwe n’umuhanzi wakanyujijeho kuva cyera muri muzika kegeza nanubu Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close.

By’umwihariko Ishusho ya Papa izatangira gutambuka kuri Zacu TV tariki 12 Nzeri 2023 saa 19:00 kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu. Iyi filimi y’uruhererekane ishingiye ku nkuru y’umusore ufite Nyina w’Umubiligi na Se w’Umunyarwanda, aho ubwo aba agize imyaka 30 ajya mu Rwanda gushaka Se ngo amujyane mu Bubiligi mu rwego rwo gusohoza isezerano yahaye Nyina.

Muri rusange nyinshi muri izi filimi zakiniwe mu ntara mu turere nka Karongi na Rubavu, mu rwego rwo kwerekana ibyiza by’u Rwanda binyuze no muri gahunda ya Visit Rwanda nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Zacu Entertainment, Misago Wilson ariko iri muri shene eshanu zirebwa cyane kuri Canal +.”

Muri Nyakanga 2022, Canal+ Group nibwo yaguze Zacu Entertainment isanzwe ifite ikigo cya ZACU TV gitunganya kikanamenyekanisha filime nyarwanda yaba izo bakoze ndetse n’izo baguze ku bandi, ikaba ari shene ya 38.

Iki kigo gicuruza Amashusho ya Televiziyo, CANAL+Rwanda, kandi kibinyujije muri Zacu Entertainment isanzwe ifite ikigo cya ZACU TV yaguze filimi y’uruhererekane ‘Seburikoko’ aho kugeza ubu ariho honyine izajya itambuka. Amakuru yigurwa ry’iyi filimi yatangajwe ku wa, Kane tariki 7 Nzeri 2023 mu muhango wo gutangaza filimi nshya Canal + yitegura gushyira hanze mu minsi iri mbere.

Iyi filimi iri mu zikunzwe mu Rwanda, yari imaze imyaka umunani itambuka kuri Televiziyo y’Igihugu. Seburikoko ni filimi y’uruhererekane igaruka ku butumwa bwiganjemo ubuzima bwa buri munsi bwo mu muryango Nyarwanda, haba mu mujyi ndetse no mu cyaro.

REBA AMAFOTO Y’UKO BYARI BIMEZE MURI UYU MUNGO WABEREYE MURI MARRIOT HOTEL

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.