AMAFOTO:Reba ubwiza bwa Stade Amahoro yamaze gushyirwamo ubwatsi bugejweho bwo mu kibuga

Ubwatsi bw’ubukorano bugezweho nibwo bwatangiye gushyirwa mu kibuga cya Stade Amahoro imaze iminsi iri kuvugururwa , ndetse ikaba yenda no kuzura kuburyo abitegura gucongeramo ruhago bategura Godiyo zabo (inkweto kabuhariwe bakinana umupira)

Nk’uko bigaragara ku mafoto yageze hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Ukuboza 2023, agaragaza imiterere ya Stade Amahoro iri kubakwa ku muvuduko uri hejuru, kuri ubu hatangiye gushyirwamo ubwatsi bukinirwaho nka kimwe mu bice bya nyuma by’ivugurura bigize imirimo yo kwagura iyi stade izajya yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

Ubu bwatsi bw’ubukorano ariko bugezweho buje bukurikira intebe na zo ziri gushyirwamo, hakaba hategerejwe no gutunganya umwanya wo gukoreramo siporo yo gusiganwa ku maguru izaba izengurutse ikibuga.

Biteganyijwe kandi ko kuri iyi stade hazubakwa n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imirimo yo kuvugurura no kwagurwa Stade Amahoro yatangiye muri Gicurasi 2022 biteganyijwe ko izatangira muri Mata 2024 itwaye akayabo ka miliyari 160 Frw, aho iyi nyubako ihebuje y’imikino izaba yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

Muri Stade Amahoro i Remera hamaze gushyirwamo ubwatsi bw’ubukorano bugezweho mu kwifashisha mu kibuga bakiniramo ruhago.

Ubu bwatsi bw’ubukorano nibwo bugezweho mu kibuga kuko muri Stade Zikomeye hatakibarizwamo yama tapi cyangwa ibyatsi bisanzwe

Imbere muri Stade Amahoro ikibuga n’uku kizaba kimeze 

Stade Amahoro nuku izaba imeze nimara kuzura bacanye n’amatara yayo.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA

 

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.