Amafoto+Video: Ibiza byahitanye abantu 26 mu Turere twa Gakenke, Musanze na Nyabihu

Ibiza byatewe n’imvura yaraye iguye mu ijoro ryo ku wa Gatatu inazinduka igwa kuri uyu wa Kane tariki 7 Gicurasi 2020, yahitanye ubuzima bw’abantu 11 mu Karere ka Nyabihu, 12 mu Karere ka Gakenke n’abandi batatu mu Karere ka Musanze.

Mu Murenge wa Shyira muri Nyabihu ibiza byahitanye abaturage

Mu Murenge wa Shyira muri Nyabihu ibiza byahitanye abaturage

Mu Karere ka Nyabihu, abahitanywe n’ibi biza ni abari batuye mu Murenge wa Shyira ahabarurwa abantu barindwi, no mu Murenge wa Rurembo ahabarurwa abantu bane bahitanywe n’ibyo biza.

Iyi mvura kandi yanangije imihanda nk’uko byemejwe na Mukandayisenga Anotinette, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu.

Yagize ati “Imvura yateye inkangu mu masaha ya nijoro abantu baryamye. Mu bigaragara ntitwavuga ko bari batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, ibitengu byagwiriye inzu byavaga ahitaruye bikamanurwa n’amazi y’imvura bikazigwira.

Iyi mvura yangije umuhanda Musanze-Vunga-Ngororero

Iyi mvura yangije umuhanda Musanze-Vunga-Ngororero

Uretse abantu, iyi mvura yanangije inzu nyinshi tukibarura kugeza ubu, hari imihanda, Mukamira-Ngororero wari umaze iminsi warafunzwe n’amazi y’imvura yaguye mu minsi ishize, aho twari tukirwana no kuwutunganya none iyi mvura yongeye kugwa yongereye ubukana bw’iyangirika ryawo”.

Mu karere ka Nyabihu iyi mvura yanangije ikiraro kiri mu murenge wa Rugera, kiri ku muhanda uturuka Musanze-Vunga-Ngororero, ku buryo kwambuka iki kiraro na bwo bitari gushoboka.

Umuhanda Musanze-Vunga-Ngororero wacitse

Uyu muyobozi akomeza avuga ko hanangiritse hegitari nyinshi z’imyaka yari ihinze mu bice byibasiwe n’imvura yaraye iguye, kugeza ubu bakaba bagikora ibarura.

Yongeraho ko mu buryo bwo kuba batabaye abagizweho n’ingaruka z’ibiza bagiye kuba bacumbikiwe mu bigo by’amashuri.

Mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze naho habarurwa abantu batatu bishwe n’inkangu yasenye inzu.

Ibi byabereye mu Kagari ka Murwa, aho imvura yaguye yateye inkangu igahitana abuzukuru batatu b’umusaza witwa Baziramwabo Athanase.

Iyi nkangu yabasanze baryamye mu nzu ihirika igice kimwe cyayo ari na cyo cyari kiryamyemo abo bantu batatu barimo uri mu kigero cy’imyaka 21, undi wo mu kigero cy’imyaka 14 n’umwana w’umwaka umwe.

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Niringiyimana Edouard, uvuga ko ari igihombo gikomeye.

Umuhanda Kigali-Musanze wari wangiritse muri Buranga. Byasabye ko imashinzi iza kuwutunganya

Umuhanda Kigali-Musanze wari wangiritse muri Buranga. Byasabye ko imashinzi iza kuwutunganya

Yagize ati “Inzu yari iryamyemo abantu batanu, imvura yatije umurindi iyo nkangu yasenye igice cy’iyo nzu, ari na cyo cyari kiryamyemo abantu batatu bapfuye, muri iki gitondo twaramukiye mu gikorwa cyo kubakuramo.

Iyi mvura yasenye amazu menshi kugeza n’ubu hari n’andi ari kugwa hirya no hino muri uyu murenge. Aka gace kagizwe n’ubutaka bworoshye cyane ku buryo imvura igwa bikayorohereza kubutembana”.

Uyu muyobozi avuga ko ikibazo cy’ibiza gikomeye, dore ko kugeza ubu hari n’imihanda yo muri aka gace yamaze kwangirika ikaba itakiri nyabagendwa. Muri yo harimo uturuka ahitwa Konkaseri-Remera-Gashaki w’ibirometero birenga 17 ufunze kubera ko ibiza byateye inkangu.

Umuhanda Kigali-Musanze waje kongera kuba nyabagendwa

Umuhanda Kigali-Musanze waje kongera kuba nyabagendwa

Mu Karere ka Gakenke na ho ibiza byahitanye abantu icyenda mu Murenge wa Muzo, babiri mu Murenge wa Rusasa n’undi umwe wo mu murenge wa Nemba, nk’uko umuyobozi w’aka Karere Nzamwita Deogratias yabitangarije Kigali Today.

Muri aka Karere naho imyaka iri ku buso butaramenyekana ariko bunini nayo yangiritse, imihanda, n’amazu y’abaturage birangirika.

Nzamwita Deogratias arasaba abaturage kwihutira kuva ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, abadashoboye kwikodeshereza bagacumbikirwa mu mashuri kuko abana bazafungura mu kwezi kwa cyenda.


Ubu abaturage bazindukiye mu gikorwa cyo gusibura ibitengu byagwiriye inzu, ibyaguye mu mihanda n’ahandi.

Umuhanda Kigali-Musanze na wo wangiritse mu misozi ya Buranga, ku buryo uatarabasha kuba nyabagendwa.


Aba bayobozi bihanganishije imiryango yabuze ababo, ariko banasezeranya ko bakomeje gukora ubuvugizi n’ubutabazi bwihuse, kugira ngo abatuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga bahimurwe byihuse.

Basaba abantu kwihutira kuzirika ibisenge by’inzu, gufata amazi no kuva mu manegeka kuko n’ubundi imvura igikomeje kugwa.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.