(AMAFOTO+VIDEO) Ishyaka PDI biyamamarije I Nyamirambo bavuga impamvu bashyigikiye Kagame Paul bakanenga leta y’ibipumbavu yasize akajagari muri Kigali

Ishyaka rya PDI riyobowe na Perezida waryo Sheikh Musa Fazil Harerimana , bakoze ibikorwa byo kwiyamamaza maze basobanura impamvu bashyigikiye umukandi wa FPR Perezida Kagame Paul.

Hari kuri uyu wa gatatu tariki 3 Nyakanga 2024 Ubwo abayobozi n’abanyamuryango ba PDI  ishyaka ntangarugero muri demokarasi bahuriraga I Nyamirambo mu bikorwa byo kwiyamamarira kwicara mu nteko ndetse no kwanamaza umukandida wabo ku mwanya wa perezida ariwe Paul Kagame wo mw’ishyaka rya FPR.

Gutanga Kagame Paul nk’umukandida wabo ku mwanya wa perezida basobanuye ko babitewe no kubonako ibyo akora bemeranya kuburyo bifuza kuzamutora ijana ku ijana.

Shikh Musa Fazil Harerimana perezida wiri shyaka PDI , mwijambo yabwiye abari aho ataka ibigwi bya kagame yagize ati : “Njye ndi ibigwi bya Paul Kagame, Nawe uri ibigwi bya Paul Kagame , Nundi wese nibigwi bya Paul Kagame , ibigwi bye birivugira.”

Aha kandi yananenze yibasira ubutegetsi bwa mbere y’uko perezida Kagame ayobora avuga ko Ubwo buyobozi bwa mbere ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ari ibipumbavu byari bifite akajagari mu mitwe yabyo.

Sheikh Musa Fazil Harerimana yagize ati: “ Banya Kigali , utu tujagari mubona hano twasigiwe na leta yibipumbavu, turagoranye cyane kuhashyira imihanda, umugore kugirango ambulance imugereho nikibazo, inzu irashya kugirango imodokari ijye kuzimya umuriro nikibazo, utujagari nibibazo bikomeye cyane, ariko noneho amazi akava kunzu ya ruguru akamanuka kubo hepfo inzu zigasenyuka abantu bakagenderamo, Ubwabo abo bapumbavu bari bafite utujagari mu mitwe yabo.”

Mu gusoza uyu muhango wo kwamamaza yagiranye ikiganiro nabanyamakuru maze asobanura kubijyanye n’isimburwa kubuyobozi rya Paul Kagame , Maze asubiza agira Ati : “Bazamusimbura nk’abantu kuko nawe ari umuntu, ariko ntibazamusimbura mu ngenga bitekerezo nzima ya nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi u Rwanda rwubakiyeho, nukubuga ngo abazaza nyuma ye bazamusimbura ku ntebe ariko ntibazamusimbura muri ideworoji.”

Iri shyaka rya PDI rirakomeza ibikorwa byaro byo kwiyamamaza mu myanya yo mu nteko banamamaza umukandida wabo ku mwanya wa Perezida ari we Kagame Paul wa FPR inkotanyi ishyaka riyoboye kuri ubu.

REBA VIDEO Y’IJAMBO PEREZIDA YAVUGIYE I NYAMIRAMBO BIYAMAMAZA

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.