Amafunguro 5 ya mbere yagufasha guhangana na kanseri y’ibere

amafunguro kanseri y'ibere

Kanseri y’ibere ni imwe muri kanseri za mbere zibasira igitsina gore cyane (nubwo n’abagabo bajya bayirwara), bivugwa ko umugore 1 muri 120 baba bafite ibyago byo kurwara iyi kanseri.

Kanseri y’ibere; uko ifata, ibimenyetso n’ibiyiranga ndetse nuko yirindwa

Kimwe mu bintu bishobora kugufasha guhangana na kanseri y’ibere, harimo ibyo urya. Ni ngombwa kwirinda ibiryo birimo uburozi cg byangiza umubiri.

Hano twaguteguriye amafunguro yagufasha guhangana na kanseri y’ibere.

Amafunguro 5 ya mbere mu kurwanya kanseri y’ibere

  1. Imboga zizwi nka cruciferous

Ingero za cruciferous vegetables
Zimwe mu ngero za cruciferous vegetables

Ubushakashatsi bwagaragaje ko imboga zo mu bwoko bwa cruciferous/légumes crucifères zikungahaye cyane ku ntungamubiri ‘phytonutrients’ zirinda ikura n’ikwirakwizwa ry’uturemangingo twa kanseri. Ikindi kandi izi mboga zifasha kuringaniza umusemburo wa estrogen, ubusanzwe uba mwinshi ku barwaye kanseri y’ibere.

Zimwe mu ngero z’izi mboga twavuga kale, broccoli, chou-fleur n’amashu

  1. Ibinure byiza (good fat)

Twabonye byinshi ku itandukaniro ry’ibinure, wabisoma hano https://umutihealth.com/ibinure-sobanukirwa-byinshi-ku-binure-nakamaro-kabyo/

Umubyibuho ukabije ushobora kuba kimwe mu byongera ibyago byo kwibasirwa n’iyi kanseri, kandi ibyo kurya birimo ibivuta byinshi (fatty foods) biri mu byongera umubyibuho ukabije.

Niba ushaka kurya ibinure byiza; twakugira inama yo gufata ibinure bituzuye ‘unsaturated fats’ zimwe mu ngero:

Avoka, sesame, amavuta ya elayo, amafi, macadamia, almonds, ubunyobwa, flaxseeds, ibihwagari ndetse n’utubuto twa walnuts.

  1. Amafi

Nubwo amafi abarirwa mu binure byiza, ariko reka tuyavugeho by’umwihariko.

Amafi abonekamo ibinure bizwi nka omega-3, bifasha cyane kugabanya ububyimbirwe mu mubiri. Ububyimbirwe buhoraho (chronic inflammation) mu mubiri bushobora kuba isoko yo kwibasirwa na kanseri y’ibere.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko gufata iyi omega-3 fatty acids bigabanya cyane ibyago byo kwibasirwa n’iyi kanseri.

  1. Inyanya

Inyanya zikungahaye cyane kuri lycopene, iki kinyabutabire gikomeye cyane mu gusukura umubiri gisohoramo uburozi (antioxidants). Iki kinyabutabire ni nacyo gituma ubona inyanya zitukura, kirinda cyane ko uturemangingo twa kanseri twabasha gukura.

  1. Ibijumba

Ibijumba cyane iby’umuhondo imbere, bikungahaye cyane kuri carotenoids, zizwi nka beta-carotene.

Ikinyamakuru Journal of National Cancer Institute, cyagaragaje ubushakashatsi ko abagore bafite urugero ruri hejuru rwa beta carotene mu maraso, bagira ibyago biri hasi cyane byo kwibasirwa n’iyi kanseri, ugereranyije n’abatayifite ihagije.

 

Ibi nibyo muri macye byagufasha kurwanya kanseri y’ibere.

Bimwe mu byo ugomba kwirinda harimo; ibyongerwamo amasukari menshi, inzoga, inyama zitukura, ibyo kurya byahinduwe (processed foods).

Soma hano Uburyo 7 busanzwe wakwitabaza mu kurwanya kanseri y’ibere

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.