Amagara arasesekara ntayorwa! Dore ibimenyetso byakwereka ko umwijima wawe uri kujya aharindimuka ndetse n’uburyo wahita utangira kuwubungabunga

Mu mubiri w’umuntu umwijima nirwo rugingo runini kandi runagira akamaro kenshi mu mikorere y’umubiri wacu , ni kimwe mu bice cyangwa urugingo kigira ikibazo umuntu akaba yanahasiga ubuzima, akaba ariyo mpamvu twahisemo kubabwira akamaro k’umwijima , ibimenyetso byakwereka ko uri kwangirika ndetse n’uburyo wawubungabunga.

Akamaro gakomeye k’umwijima ni:

-Gukora igikoma kizwi nka bile, gifasha mu igogorwa ry’ibyo turya byose
-Gusukura no gusohora uburozi mu maraso
-Kubika isukari (glucose) yitabazwa mu gutanga imbaraga zituma umubiri ukora neza.
-Ugendeye kuri aka kamaro gatandukanye umwijima ugira, ni ngombwa kuwusigasira no kuwurinda ibiwangiza.

Kwirinda ibiryo n’ibinyobwa bituma ukora nabi; nk’ibiryo birimo amavuta menshi cg bishiririye, inzoga nyinshi, ikawa, n’ibindi bishobora kuwangiza uzaba uri kuwusigasira, bityo ukore neza.

Ibimenyetso byakwereka ko umwijima uri kwangirika

Guhora wumva wacitse intege kandi urushye : Guhora unaniwe cg wacitse intege kandi nta kazi gakomeye wakoze, bishobora kuba ikimenyetso cy’umwijima ukora nabi. Umwijima niwo uhindura ibyo turya imbaraga umubiri witabaza mu gukora imirimo ya buri munsi. Iyo umwijima utari gukora neza, umubiri biwusaba gukora cyane kandi ukoresheje intungamubiri nke, kugira ngo ubashe kubaho, bityo ugahora wumva urushye.

Guhinduka kw’ibara ry’inkari :Iyo utanyweye amazi ibara ry’inkari rikunda guhinduka rigasa umuhondo. Niba ariko unywa amazi menshi inkari zigakomeza gusa umuhondo, ni ikimenyetso cy’uko umwijima ufite ikibazo. Guhinduka kw’ibara ry’inkari biterwa n’uko umusemburo wa bilirubin uba wabaye mwinshi mu maraso, umwijima ntubashe kuyisohora ubinyujije mu mpyiko.

Gusa inkari zishobora guhindura ibara bitewe n’imiti ya antibiyotike uri kunywa, kuba hari enzymes ubura, umubiri udafite amazi ahagije, gufata inyongera za vitamin B, ubwandu bw’umuyoboro w’inkari cg ibindi bibazo mu mpyiko. Niba ubona inkari zawe zihorana ibara ridasanzwe ni ngombwa kugana kwa muganga ukamenya ikibitera.

Uruhu rutangira gusa umuhondo : Kimwe mu bimenyetso bigaragara cyane by’uko umwijima uri kwangirika, ni uguhindura ibara ku ruhu akenshi rugasa umuhondo (jaundice). Utangira kubona amaso, intoki, inzara, ururimi n’uruhu byose bisa umuhondo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.