Amahoteli na Resitora yasabwe kubika imyirondoro y’abayagana

Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwasabye abafite amahoteli, resitora n’ahandi hose hafatirwa amafunguro n’ibyo kunywa, guhita batangira kujya bandika umwirondoro w’ababagana.

Hoteli zirasabwa kubika imyirondoro y

Hoteli zirasabwa kubika imyirondoro y’abakiliya bazo (Photo:Internet)

Uwo mwirondoro ukaba ugizwe n’amazina yombi, nomero ya telefone, isaha n’umunota umukiliya yahagereye, ndetse n’akarere umukiliya atuyemo.

Aya makuru ariko agomba kubikwa ku buryo bw’ibanga, akazifashishwa mu gihe byaba ngombwa, mu gushaka amakuru kuri Covid-19.

Uretse amahoteli, resitora n’ahandi hafatirwa ibyo kurya no kunywa, abakora muri za ‘salons de coiffures’ na bo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB), mu minsi ishize cyatanze amabwiriza abasaba kujya babika imyirondoro y’ababagana, byose bikazifashishwa mu gukomeza guhashya icyorezo cya Covid-19.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.