Mu Ntara y’Amajyaruguru, abaturage bagera kuri 200 bamaze guhanirwa kurenga ku mabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Mu makuru Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV yatangarije Kigali Today, yavuze ko mu minsi ibiri ikurikira amabwiriza mashya ya Leta y’u Rwanda ajyanye no gukumira Coronavirus, kumvisha abaturage ayo mabwiriza byatwaye imbaraga nyinshi, aho batiyumvishaga uburyo baguma mu ngo zabo.
Guverineri Gatabazi yavuze ko muri iyo minsi kumvisha abaturage ko bagomba kwirinda icyo cyorezo bubahiriza amabwiriza ya Leta, batabyumvise vuba aho ngo abenshi bagiye bagaragara ku muhanda nta n’akazi bari kuhakora.
Agira ati “Umunsi wa mbere wari ukomeye, cyane mu Mirenge nka Muhoza, Cyuve, Gacaca, Musanze nk’imirenge ituwe n’abantu bagera ku bihumbi 100. Buri wese yasamaga amagara ye agira ati ndebe ko nabona icyo narya muri iyo minsi.
Abantu baje ari uruvunganzoka, abajya gushaka akazi, abajya kwishyuza ba shebuja bakoreye, rwari urujya n’uruza rw’abantu bafite ibibazo binyuranye”.
Nk’uko Guverineri Gatabazi akomeza abivuga, ngo muri ako kajagari abatwara amagare na bo bahise bakwira imihanda nyuma yo kumva ko za moto zahagaritswe bibwira ko ari bo baje gusimbura za moto batera akajagari, n’urubyiruko ngo rwiyongera muri abo baturage bari gushaka icyo barya ruteza akavuyo.
Guverineri Gatabazi avuga ko mu gushakira umuti icyo kibazo bifashishije indangururamajwi bajya mu mihanda yose, batanga ubutumwa bukubiyemo amabwiriza ya Leta yo kwirinda Coronavirus.
Ku munsi wa kabiri urwo rujya n’uruza ngo rwabaye nk’urugabanutse nyuma y’uko hitabajwe inzego z’umutekano zirimo Polisi ijya mu mihanda inyuranye, aho abenshi mu bacuruzi bari batangiye gukorera mu rwihisho bagapima inzoga basabwe gufunga.
Ni muri urwo rwego hatangiye ibihano ku barenze kuri ayo mabwiriza, aho abagera kuri 200 mu Ntara y’Amajyaruguru bamaze gucibwa amande nk’uko Guverineri Gatabazi akomeza abivuga.
Agira ati “Ku munsi wa gatatu, nibwo byagaragaye ko abantu bamaze kumva neza impamvu zo kuguma mu ngo zabo aho abanyuranyije n’amabwiriza bagiye bahanwa. Ubu tumaze guca amande abantu bagera kuri 200 mu turere tunyuranye, aho mu Karere ka Musanze bagera kuri 60, Rulindo 48, Gakenke bagera kuri 25, Burera bararenga 35 na Gicumbi bararenga 20.
Gatabazi avuga ko abo bahanwe bari mu byiciro bitandukanye barimo abakoraga ubucuruzi bunyuranye bamara kubwirwa ko bagomba gufunga ubucuruzi bakabwimurira mu nzoga.
Ati “Hari abafashe za butike zisanzwe zicuruza ibindi bitari ibyo kurya bagashyiramo inzoga, hari abafashe za Quincaillerie bakazanamo imiceri n’inzoga, hari abafashe alimentation bakazihindura utubari, hari n’abafashe utubare, bagafunga imbere bagacururiza mu gikari hakaba n’abajya gucururiza inzoga zitemewe mu ishyamba urubyiruko rukajya kuzinywerayo”.
Arongera ati “Ibyo ni ibigaragaza abantu bafite umururumba no kurengera kugeza ubwo umuntu ajya kunywera inzoga mu ishyamba, kandi ayo ari amafaranga yakagombye gufasha umuryango muri iki gihe”.
Ayo makuru ya Guverineri Gatabazi JMV, arunganirwa n’ayatanzwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, aho yavuze ko muri abo bahanwe 12, muri bo bamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) kubera ibyaha bikomeye byo kutubahiriza amabwiriza ya Leta bagiye bafatirwamo.
Avuga ko ibyaha byinshi byagiye bibera mu Karere ka Musanze, ahagaragaye umubare w’abantu benshi bagiye bigomeka ku buyobozi aho hari ibihano bigenwe.
Ati “Iri tegeko rijyanye no kwigomeka ku buyobozi, ntabwo abantu bari bazi ko rihanishwa ibihano ndetse binakarishye, kuko harimo gufungwa kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka.
Ariko iyo ibyo bikorwa byateje ikibazo, ibihano birazamuka bikagera no mu myaka ibiri. Urugero nka bariya bakubise aba Dasso bari mu kazi kabo ko kubahiriza umutekano, bariya bazahanishwa ibihano by’igifungo kiri hejuru y’umwaka kuko bakoze urugomo baranamukomeretsa”.
CIP Rugigana yavuze ko batagambiriye guhana abaturage no kubona amafaranga, ahubwo ko ikigambiriwe ari uko abantu bumva ko kubahiriza amategeko ari ingenzi, kugira ngo hakumirwe Coronavirus baguma mu ngo nk’uko bisabwa n’ubuyobozi.
Avuga ko Polisi ikomeje gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage, kugira ngo bagume mu ngo zabo bubahiriza n’andi mabwiriza basabwa mu kwirinda icyo cyorezo.
Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare nyawo w’amafaranga amaze gucibwa abanyuranya n’amabwiriza ajyanye no kwirinda Coronavirus mu Ntara y’Amajyaruguru, gusa amande yagiye acibwa hagendewe ku buremere bw’ikosa aho ari hagati y’amafaranga kuva ku bihumbi 10 kugeza ku bihumbi 50.
Mu Ntara y’Iburengerazuba na ho hagaragaye ikibazo cy’abaturage bagiye bafatirwa mu mihanda nta gahunda ifatika ituma bava mu ngo zabo.
Abaturage 315 bafashwe bagiye bigishwa, banasobanurirwa amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda coronavirus bakabarekura bagasubira mu ngo zabo, uretse uwitwa Nshogoza Felicien wo mu murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi uri mu maboko ya RIB, nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gucuruza inzoga n’inyama z’ihene mu baturage.