Bamwe mu baturage baheruka gusenyerwa n’ibiza bo mu Ntara y’Amajyaruguru baravuga ko bafite icyizere cyo kongera kwiyubaka, babikesha imirimo y’amaboko bahemberwa batangiye gukora.
Twagirayezu Felicien, ni umwe mu bahawe akazi ko gusibura imiferege, banakuraho ibitengu byaguye mu muhanda uturuka i Musanze ugana i Kigali mu gice kiri ahitwa Mukoto mu Karere ka Rulindo.
Yagize ati “Ibiza byadusize ntaho turi, ku bw’amahirwe muri twe hari abahawe akazi twatangiye gukora. Dutangira saa moya za mugitondo tugasoza saa sita z’amanywa. Nandikirwa amafaranga 1500 ya buri mubyizi.
Byatumye nongera kugira morale kuko nyuma yo kubura ibyanjye byose nibazaga igikurikiraho byanshobeye. Aka kazi kazamfasha mu bintu byinshi nko kubona icyo ngaburira abana, kandi sinzajya mburaho utwo nizigama”.
Usibye abahawe akazi ko gusibura imiferege no gukura ibitengu mu mihanda yari yangijwe n’ibiza, hari n’abari gusana ibiraro, kubaka ibyumba by’amashuri, gusana inyubako zangiritse n’ibindi bikorwa bitandukanye byangijwe n’ibiza byibasiye iyi ntara.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, avuga ko uretse kuba abagizweho ingaruka barahise bashyikirizwa ibiribwa n’ibikoresho bibafasha mu mibereho yabo; iyi ntara inateganya gufatanya na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, iy’Ibidukikije n’abandi bafatanyabikorwa mu mishinga irimo n’imishya izunganira abaturage, by’umwihariko abagizweho ingaruka n’ibiza.
Yagize ati “Ikibazo duhanganye na cyo harimo kurinda imisozi harwanywa isuri bikorewe mu mpinga z’imisozi, aho tugomba kongera ubuso bw’amaterasi tugashyira n’imirwanyasuri mu mabanga y’imisozi; bizajya bidufasha kugabanya ubukana n’umuvuduko w’amazi ku buryo yajya agera mu mibande atagifite ingufu zo kugira ibyo yangiza.
Birasaba kongera amashyamba n’ubwatsi burinda imyaka. Ibi bikorwa byose bikubiye mu mishinga twari twaranatangiye na mbere, ariko tunifuza ko dutangira n’indi mishya izibanda cyane ku bice byugarijwe n’ibiza, hagamijwe ko tugabanya ibyago byo gukomeza kwangirizwa na byo”.
Ibiza biheruka guterwa n’imvura nyinshi yaguye muri uku kwezi, mu bantu 72 byahitanye, 49 ni abo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Byahasenye inzu 2,350 byangiza imyaka iri ku buso busaga hegitari 2,360, abatuye mu ingo zigera ku 1,900 bakurwa mu byabo; ubu bacumbikiwe mu baturanyi babo, abandi mu bigo by’amashuri ari na bo bahereweho batoranywamo abatishoboye kurusha abandi bahawe akazi k’imirimo y’amaboko bazajya bahemberwa buri minsi 15.