Amajyaruguru: Abakora isuku mu mihanda bari barahagaritswe bemerewe kugaruka mu kazi

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buratangaza ko kuva tariki 06 Mata 2020 abakora isuku mu mihanda inyuranye ya kaburimbo mu Ntara y’Amajyaruguru bagarutse mu kazi kabo, ariko bagakora bubahiriza amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda kwandura icyorezo cya Coronavirus.


Ni nyuma y’uko bamwe mu bakora isuku mu mihanda bo mu Karere ka Rulindo bari bamaze ibyumweru bibiri barahagaritswe, aho bagaragaje ko nyuma y’aho bahagarikiwe mu kazi, imihanda yagiye yangirika mu buryo bukabije, bagasaba ko bagarurwa mu kazi kandi ko biteguye kubahiriza amabwiriza ya Leta baharanira kwirinda icyo cyorezo.

Abo Kigali Today yasanze mu muhanda wa Kigali-Musanze mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo mu cyumweru gishize nyuma y’uko bari biyambajwe mu gutunganya aho umuhanda wari wafunzwe n’inkangu, bavuze ko kuba bari gukora Nyakabyizi aho bahamagarwa mu gihe habaye ibiza bidahagije kugira ngo imihanda isubirane isuku yahoranye.

Basaba ko bagarurwa mu kazi kandi ko bafite ubushake bwo gukomeza gutanga isuku mu mihanda.

François Gahunde ati “Dusanzwe duhembwa n’akarere ariko baraduhagaritse none uyu muhanda umaze kwandura mu buryo bukabije, kandi twakagombye kuwugirira isuku ugasa neza nk’uko wahoze. Turashaka isuku mu ngo mu kwirinda coronavirus, ariko no mu mihanda hakagira isuku. Tugikora warahanyuraga ukabona ko u Rwanda rufite isuku, ariko imihanda habaye ibihuru namwe amaso arabibereka”.

Akimanishaka Patricie we yagize ati “Twari dufite akazi ariko ubu karahagaze ubu batwitabaje muri iki gitengu cyari cyafunze umuhanda. Gusa tubabajwe n’uburyo imihanda ikomeje kuba ibihuru kandi twicaye mu rugo ntacyo dukora.”

“Turasaba ko bareka tugakomeza akazi kacu k’isuku mu mihanda kandi turagakunze. Umuhanda waranduye bikabije, nta suku igaragaramo kandi mu kwirinda Coronavirus turasabwa kugira isuku, ntiwasabwa kugira isuku yo gukaraba intoki gusa imihanda yanduye, batureke dukomeze akazi n’ubwo twahana intera ya metero 100”.

Abo bakozi kandi bavuga ko batishimiye uburyo bishyurwa, ngo bahembwa mu mezi atatu, bagasaba ko bajya bahembwa mu gihe cy’ukwezi bakabona uburyo bahahira imiryango yabo muri ibi bihe bitaboroheye byatewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Nyuma y’uko icyo kibazo cy’abo baturage kigeze kuri Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Gatabazi JMV, yavuze ko bemerewe gusubira mu kazi kuva ku itariki 06 Mata 2020, ariko bakubahiriza amabwiriza asabwa mu kwirinda kwandura Coronavirus.

Yagize ati “Ku kibazo abakora isuku yo mu muhanda bari babajije cyo gukomeza akazi, bemerewe gukomeza ibikorwa byabo byo gukora isuku mu mihanda guhera ku tariki 06 Mata 2020, ariko bakubahiriza amabwiriza arimo gukaraba kenshi mu ntoki, gukora bategeranye bahana intera ndende n’ibindi”.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.