Abaturage 43 bo mu Karere ka Gakenke n’abandi 29 bo mu Karere ka Musanze, bafatiwe mu ishyamba mu masaha y’ijoro basenga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bamwe muri bo batabwa muri yombi.
Ni nyuma yo kurenga ku mabwiriza ya Leta y’u Rwanda, abuza abantu guhurira ahantu hanyuranye ari benshi, amabwiriza areba n’insengero zose aho zasabwe kuba zihagaritse gusengerwamo, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.
CIP Alexis Rugigana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yatangarije Kigali Today ko abo baturage bafashwe mu mu kwabu Polisi yakoze mu ijoro rishyira tariki 21 Werurwe 2020, hagamijwe kureba ko amabwiriza ya Leta abuza abantu benshi guhurira hamwe mu kwirinda COVID-19, yubahirizwa.
Yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Werurwe 2020, mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, Polisi y’u Rwanda ikorera kuri Sitasiyo ya Ruli ku bufatanye na Dasso n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruli, basanze abaturage 43 barimo abana bane bibumbiye mu itorero ryitwa ‘Itorero ry’Intumwa y’Imana’ mu ishyamba basenga.
Iryo torero riyobowe na Icyoyangeneye Innocent, ngo ntiryemewe n’amategeko nk’uko CIP Alexis Rugigana yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati “Iryo torero ryitwa Itorero ry’intumwa riyobowe n’uwiyita Bishop Icyoyangeneye Innocent, ntiryemewe n’akarere dore ko no ku itariki 5 Kamena 2019, Ubuyobozi bw’akarere bwamwandikiye bumubwira ko ritemewe”.
Abo baturage, nyuma yo kuvanwa mu ishyamba aho basengeraga, bibukijwe uburyo bwo kwirinda Coronavirus basabwa gusubira mu ngo zabo, uretse umuyobozi wabo witwa Icyoyangeneye Innocent, umwarimu wabo witwa Hababaririmana Silidio n’umunyamabanga witwa Nsabimana Alphonse bashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Ruli.
Mu Karere ka Musanze kandi, kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza hafungiye abaturage 29 bo mu Murenge wa Gataraga, nyuma yo gufatirwa mu ishyamba banyuranya n’amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho bitwaje ko bari mu masengesho.
CIP Alexis Rugigana yavuze ko iryo torero rikomeje kurenga ku nama ryagiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze mu Ukuboza 2019, nyuma yuko bubandikiye bubahagarika.
Umuvugizi wa Polisi yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru buyitungira agatoki abo bakomeje kurenga ku mabwiriza ya Leta, atanga n’ubutumwa bukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Yagize ati “Ubuyobozi bw’akarere bwagiye butanga amatangazo bumenyesha abaturage ko gusenga abantu ari benshi bitemewe, kandi ko n’insengero zifunze. Ikindi ni uko ubuyobozi bukuru bw’igihugu, bwadusabye ko abantu babujijwe guhurira ahantu hamwe ari benshi”.
Akomeza agira ati “Tumaze iminsi tubivuga no mu masoko no muri gare, tubuza abantu kwegerana. Twazindukiye no mu gikorwa cyo kureba ko mu modoka abantu bagenda neza, ntawe ugenda uhagaze. Ni gahunda ya Polisi kandi izakomeza, turakangurira abantu kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma abantu bahura ari benshi, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus”.