Amajyaruguru: Bishyize hamwe begereza abaturage ibicuruzwa bihendutse

Abikorera bo mu turere twa Burera na Gicumbi batangiye uburyo bwo gukwirakwiza ibicuruzwa mu ma centre yegereye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

Ikilo cy

Ikilo cy’iyi kawunga kiragura amafaranga 450 y’u Rwanda

Mu Karere ka Burera, iyi gahunda yatangiye kuva ku wa kabiri tariki 11 Gashyantare 2020, aho muri aka Karere ka Burera mu ma centre atandatu yo mu mirenge yegereye imipaka hakwirakwijwe toni 25.

Kuri ubu muri aya ma centre ikilo cy’ifu ya Kawunga gihagaze amafaranga 450 mu gihe ahandi kiri ku mafaranga atari munsi ya 1000 na 800 cyangwa 700 ku bundi bwoko bw’ifu. Naho umufuka w’ibiro 25 uri kugurishwa amafaranga 11.250 uvuye ku bihumbi 18.500 y’u Rwanda. Yaba abacuruzi n’abamaze kuyigura bishimiye kuba yabegerejwe hafi kandi ku giciro kiri hasi cyane.

Uwitwa Gatimiriza Dorcas yagize ati: “Twishimiye kwegerezwa iyi Kawunga hafi kandi ku giciro cyo hasi. Ubundi twajyaga tujya kuyigurira mu mujyi bikadusaba gutega nabwo tukayikurayo ku giciro kiri hejuru; ibi biratuma izo mbogamizi zose zivaho”.

Bangamwabo Thomas, umucuruzi muri centre ya Kidaho mu Karere ka Burera, uwo munsi bamupakururiye imifuka 50 ya kawunga y’ibiro 25 ya Minimex, ariko ubwo Kigali Today yageraga mu iduka rye nyuma y’umunsi umwe, yasanze hafi ya yose yamaze kugurwa, asigaranye imifuka itatu gusa.

Yagize ati: “Iyi gahunda ije kutworohereza, kuko kujya kurangura kawunga i Musanze byatugoraga, yaba mu buryo bw’igiciro n’urugendo. Dusanga iyi gahunda ikomeje gutya atari twe gusa yagirira akamaro, ahubwo n’abaguzi bayikeneye ku giciro gito”.

Abacuruzi 20 bo mu Karere ka Burera ni bo bishyize hamwe bashora amafaranga yo gutumiza iyi kawunga, Leta ibongereraho ubufasha kugira ngo igezwe mu baturage ku giciro kiri hasi.

N

N’ubwo umufuka utandukanye n’usanzwe ufungwamo ifu ya Kawunga, ntaho itaniye n’indi isanzwe imenyerewe

Munyembaraga Jean de Dieu uhagarariye abikorera mu Karere ka Burera, avuga ko bafite intego yo kwishyira hamwe babitewemo inkunga na Leta mu gukorana n’inganda zitunganya ibikorerwa mu Rwanda, bakagura ubucuruzi butuma abaturage babibona hafi kandi ku giciro gito, bigatuma badakora ingendo ndende, kandi bikabarinda kwambuka umupaka mu buryo butemewe bajya gushaka mu bindi bihugu iziba zatunganyijwe mu buryo butizewe.

Yagize ati: “Abaturage bacu bari bagifite imyumvire y’uko Kawunga yo mu Rwanda itaryoha kandi ihenda, nyamara siko biri. Iki ni igisubizo gikomeye cyane yaba ku bacuruzi bayikeneye hafi, abayigura bakayibona biboroheye kandi badahenzwe. Dufite intego yo kwagura iyi gahunda yo kubegereza ibicuruzwa hafi, bitunganyirijwe mu Rwanda mu buryo bwiza kandi bibahendukiye. Twabaye duhereye kuri kawunga, ariko turi kugerageza gukorana n’inganda zitandukanye zikora n’ibindi biribwa cyangwa ibikoresho, mu gihe cya vuba na byo tuzaba tubibagezaho”.

Muri toni 105 za komande ya Kawunga, aba bacuruzi batanze ku ruganda rwa Minimex, izimaze kugezwa ku baturage ni toni 25. Ni gahunda iri no gukorwa n’abikorera bo mu Karere ka Gicumbi na ko kamaze gutumiza toni 100, mu rwego rwo korohereza abaturiye cyangwa abahahira muri centre zo muri utu turere zegereye umupaka.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.