Imiryango yo mu Ntara y’Amajyaruguru ibarizwa mu cyiciro cy’abatishoboye iheruka gusenyerwa n’ibiza byabaye muri Gicurasi 2020 na mbere yaho gato, yatangiye guhabwa isakaro rigizwe n’amabati.
Abayashyikirijwe ngo bayitezeho gutuma bava aho bari bacumbitse mu bigo by’amashuri no mu baturanyi, bakongera gutura mu nzu zabo bwite.
Uwitwa Coletta Nsigajehe wo mu Karere ka Musanze yagize ati: “Nyuma y’aho ibiza bisenye inzu nari ntuyemo, kugeza ubu nari ngicumbitse mu kigo cy’amashuri aho ubuzima bwo gucumbika umuntu avuye mu bye igitaraganya butari bworoshye. None mpawe ubufasha bw’isakaro rigizwe n’amabati mashya 21, buje busanga inzu nari namaze kuzamura mbifashijwemo n’abagiraneza icyakora ikaba yaburaga isakaro. Aya mabati abaye igisubizo, iyo nzu nzahita nyijyamo ntandukane n’ubuzima bwo kubaho nsembera naterwaga no kutagira aho kuba”.
Mu bahawe iri sakaro barimo n’abavuga ko gutura mu nzu z’amabati byari inzozi kuri bo, dore ko bakuriye mu nzu zisakajwe amategura n’ubwo na zo zaje gusenywa n’ibyo biza biheruka kuba.
Nsengimana wo mu Murenge wa Remera yagize ati: “Muri aka gace kacu abantu benshi basakaza amategura bitewe n’uko nta bundi bushobozi bwo kugura amabati bwari buhari. Muri make benshi muri twe ntitwajyaga dutekereza ibijyanye n’iyo viziyo. Aho ibiza biziye bikadutwara n’ayo mazu twari tumaze iyo myaka yose twihengetsemo byaduteye kwiheba, ariko noneho tugaruye icyizere cyo gutura mu buryo bugezweho, kuko tubonye amabati ajyanye n’igihe agiye kutubera isoko yo gutura heza”.
Abahabwa aya mabati barimo ababashije kwizamurira inkuta z’amazu abandi babifashwamo n’umuganda bagiye bahabwa na bagenzi babo cyangwa ubundi bwunganizi bw’abagiraneza, kandi akubakwa ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko bafite gahunda y’uko nibura ukwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2020 kuzarangira abakuwe mu byabo n’ibiza bo mu Karere ka Musanze bamaze gutuzwa mu buryo burambye.
Yagize ati: “Iki gihe turimo cy’izuba(impeshyi) ni igihe cyiza kuri twe cyo kwihutisha gahunda yo kubumba amatafari, kubaka no guhoma ayo mazu, kugira ngo nibura ukwezi kwa Kanama kuzarangirane n’ibyo bikorwa abo baturage bagicumbikiwe hirya no hino batuzwe mu buryo burambye. Ni gahunda twihaye nk’akarere tuniteze ko ku rundi ruhande izadufasha kutabangamira itangira ry’amashuri riteganyijwe muri Nzeri, cyane ko benshi mu bakuwe mu byabo n’ibiza harimo n’abagicumbikiwe mu bigo by’amashuri”.
Mu byo abahabwa aya mabati basabwa birimo no kuzirika ibisenge dore ko bari no guhabwa ibikoresho birimo insinga zigenewe kubizirika. Nanone kandi bibutswa ko nibamara kuyajyamo bazayafata neza, birinda kuyatekeramo cyane ko imyotsi yangiza inzu.
Amabati 69.331 ni yo agomba gushyikirizwa ingo 2,776 zigizwe n’imiryango itishoboye zo mu Ntara y’Amajyaruguru yari itagifite aho gutura, kubera ko yasenyewe n’ibiza biheruka kuba. Aya mabati ari gutangwa na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ibinyujije mu turere.