Abantu babarirwa mu 2000 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, biganjemo abafashwe batambaye udupfukamunwa cyangwa batwambaye nabi, baraye bafashwe bamwe barazwa muri sitade, abandi ku biro by’inzego z’ubuyobozi mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo.
Ubusanzwe abatambaye udupfukamunwa cyangwa abatwambaye nabi bajyaga bafatwa bakaganirizwa, hanyuma bakaza kurekurwa.
Abafashwe guhera ku mugoroba w’ejo tariki 31 Nyakanga 2020 bo si ko byabagendekeye, kuko nk’i Huye bajyanywe muri Sitade Huye, bahararana n’abafashwe batinze gutaha kimwe n’abafatiwe mu tubari.
Abaraye muri Sitade Huye bose hamwe ni 282, harimo abafatiwe mu Mujyi i Huye ari na bo benshi, n’abandi bakuwe mu mirenge yindi igize aka karere.
Bavuga ko imbeho yabiciye muri sitade yatumye barushaho kumva ko Coronavirus idakwiye gukinishwa, biyemeza kwisubiraho bagakurikiza amabwiriza yo kuyirinda uko yakabaye, bakanabikangurira abandi.
Ornella Gikundiro w’imyaka 17 yakuwe i Kigoma ku gasantere ka Karambi, kuko yari yambaye agapfukamunwa nabi. Aka gapfukamunwa ariko kimwe n’amafaranga 500 ngo yari afite mu mufuka ntabyo yari agifite agezwa kuri Sitade Huye. Ntazi aho byatakaye.
Ubwo yarekurwaga mu ma saa mbiri za mu gitondo kuri uyu wa 1 Kanama 2020, yibazaga ukuntu ari bugere iwabo batongeye kumufata kandi nta gapfukamunwa.
Ku bw’amahirwe yagahawe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma, kimwe n’abandi bararanye muri Sitade Huye batari badufite.
Ikibazo yari asigaranye kinamukomereye cyane cyari ukuntu ari bugere iwabo, kuko ari ku birometero birenga 20 uvuye i Huye, nta mafaranga y’itike.
Hamwe n’imbeho yaraye imwica, ibi ngo byamweretse ko nta mikino mu kwirinda Coronavirus.
Yagize ati “Ntabwo nzongera. Hari n’umupolisi watubwiye ngo ubutaha tuzajya tugufata utambaye agapfukamunwa tukumaze iminsi itatu hano muri sitade. Ntahanye isomo kandi na bagenzi banjye ndababwira bazajye bambara agapfukamunwa neza”.
Innocent Bizimana utuye mu Matyazo ho mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, bamusanganye na bagenzi be bagendaga ari ikivunge, nta ntera bahanye kandi bamwe muri bo batanambaye udupfukamunwa.
Nyuma yo kurazwa muri Sitade Huye yagize ati “Ubu ngiye kumvisha n’abandi ko kwirinda Coronavirus nta wundi bireba uretse buri muntu ku giti cye”.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Annonciata Kankesha, avuga ko kuraza abantu muri sitade kubera kutirinda Coronavirus atari igihano, ahubwo igikorwa cyo gukosora abantu baba bibagiwe ko bagomba kuyirinda, cyane ko igenda izamura umurego uko iminsi igenda yicuma, aho kugabanuka.
Abarajwe muri Sitade yabibukije ko kwirinda Coronavirus buri wese akwiye kubigira ibye, ugize abo abona bari mu bikorwa bishobora kuyikwirakwiza akabagaragaza.