Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana aratangaza ko abantu icyenda bo muri iyo Ntara ari bo bamaze guhitanwa n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi yaguye mu minsi itatu ishize.
Guverineri Gasana atangaza ko amazu n’ibikoni bibarirwa mu 100 na byo byasenyutse, uturere twa Ruhango na Kamonyi tukaba ari two duteye impungenge kubera imiterere yatwo.
Imvura imaze iminsi igwa imaze kwangiza ibintu bitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo birimo no gutakaza ubuzima bw’abantu mu turere dutandukanye, bagiye bagwirirwa n’amazu inkangu no gukubitwa n’inkuba.
Agira ati, “Imvura ikomeje kugwa iri kwica abantu ikangiza n’ibintu, usibye abantu bapfuye icyenda barimo babiri bakubiswe n’inkuba, Hegitari 150 z’imirima y’imiceri n’indi myaka zarangiritse, uturere twugarijwe cyane tukaba ari Ruhango na Kamonyi”.
“Ubutaka bwaho ni umusenyi iyo imvura ibayemo nyinshi ihita ibutwarana n’imyaka ihinzeho mu gihe nka Nyaruguru ho hangiritse cyane ibiraro by’imihanda, Muhanga ho ni icyiza cyahitanye abantu batatu”.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo avuga ko n’ubwo ibiza by’imvura byaje Intara ititeguye neza, abangirijwe imitungo barimo gufashwa kwimuka no kubona ibibatunga ku badafite ibyo kurya, kimwe no kureba abantu batuye nabi kugira ngo babashe gucumbikirwa.
Agira ati, “MINEMA na MINALOC n’inzego z’ibanze twarafatanyije dutabara imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza, kandi dukomeza no gukora ubukangurambaga kugira ngo nka Kamonyi, Nyaruguru n’ahandi abatuye mu bishanga baveyo badatwarwa n’imivu y’amazi”.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo asaba abaturage gukomeza kwirinda kugama imvura munsi y’ibiti, no kwihutira kwimuka ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.