Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo baravuga ko biyemeje gufatanya n’inzego zitandukanye kugira ngo bitarenze ukwezi kwa Nzeri 2020 ibyumba by’amashuri bizabe byuzuye.
Byatangarijwe mu muganda Ubuyobozi bw’Umuryango RPF Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo bwifatanyijemo n’abanyamuryango bawo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana ku kigo cy’amashuri cya GS Murama ahari kubakwa ibyumba icyenda by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.
Akarere ka Ruhango gafite intego yo kuba nibura bitarenze ukwezi kwa Nzeri 2020 ibyumba bisaga gato 700 bizaba bimaze kuzura kandi abanyeshuri bagatangira kubyigiramo mu rwego rwo kugabanya ubucucike n’ingendo zo kujya kwiga kure mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi ni bamwe mu bitezweho kugira uruhare kugira ngo ibi byumba bizabe byuzuye koko, kandi biratanga icyizere kuko hakurikijwe amasibo y’abaturage bakomeje gusimburana mu muganda wo kubaka ibyo byumba.
Umuyobozi wa RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo Vuganeza Aaron avuga ko abanyamuryango n’abaturage muri rusange bagaragaza icyizere cy’uko ibyo byumba bizaba byuzuye ariko agakomeza kubasaba ko babishyiramo ubwitange kugira ngo icyo cyizere kizatange umusaruro.
Agira ati, “Abanyamuryango bari kwitanga ku buryo bashoboye turabasaba ko bakomereza aho kuko ni ibyumba by’abana bacu bazigiramo turabasaba gukomeza kugira ngo itariki yo gutangira izagere ibyumba byuzuye kandi byubatse neza”.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu karere ka Ruhango bitabiriye umuganda udasanzwe mu kubaka ibyumba, bavuga ko bataziganda mu musanzu basabwa kugira ngo ibyo byumba byuzure dore ko ari bo ubwabo bakomeje kujya babisaba.
Uwizeyimana Ange wize kuri GS Murama avuga ko yiyemeje gutanga umuganda we kuko yize kuri icyo kigo kugeza mu wa gatatu agakomereza ahandi akoze urugendo rurerure kandi harimo imbogamizi zitandukanye.
Agira ati, “Ibi byumba nitubyuzuza hazagaraga impinduka nziza kuko abana bazajya barangiriza hafi nta rugendo rurerure bazongera gukora ntawe uzongera guta ishuri, turashima RPF kuko iri kudufasha kubona amashuri no kugabanya ingendo bakoraga”.
Agira ati, “Ndashishikariza urubyiruko kuza tugafatanya kubaka amashuri ya Murama kandi tugafasha inzego zacu ziteguye gukorana natwe bizatuma abana ba hano batongera guta amashuri njyewe nize hano ntabwo byari binyoroheye”.
Bizimana Jean Pierre avuga ko hariho ikibazo cyo kwiga mu mashuri yo mu yindi mirenge ihana imbibi n’uwa Bweramana bityo ko bishimira kuba bagiye kongererwa ibyumba by’amashuri.
Bizimana avuga ko yiteguye gutanga imbaraga ze kugira ngo afashe kuzuza ibyo byumba icyenda bigiye kongerwa kuri G.S Murama kandi ko kubona ayo mashuri ari igisubizo cy’ibibazo bahoraga basaba gusubizwa n’ubuyobozi.
Agira ati, “Tuzabikora twese dufatanyije twubake amashuri yacu, aka kagari kacu karitabira kandi n’umurenge wose ufite imyumvire myiza kwitanga ni ukwacu kandi ubuyobozi buturi inyuma tuzaba twabyujuje”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens unayobora umuryango RPF Inkotanyi muri ako karere avuga ko mu byumba bigera muri 700 bizubakwa ibibarirwa muri 300 bizubakwa ku bufatanye n’abaturage.
Habarurema avuga ko ashimira uruhare rw’abaturage n’abanyamuryango ba RPF bakomeje kwitanga kuko mu byumweru bibiri bishize ahubakwa ibyumba hose bari bamaze gusiza no gutangira kubaka za fondasiyo z’amashuri, akabasaba ko bakomeza ubwo bwitange.