Amajyepfo: Abasaga 6,000 bavuye mu Mujyi wa Kigali barasabwa kwishyira mu kato

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buratangaza ko abantu basaga ibihumbi bitandatu (6,000) bavuye mu Mujyi wa Kigali bari gukurikiranwa iwabo mu miryango kugira ngo uwaba yarakuyeyo icyorezo cya Coronavirus afashwe atanduza abandi.


Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana avuga ko abo bantu baje bava mu Mujyi wa Kigali bakurikiranwa n’abajyanama b’ubuzima, ibigo nderabuzima, n’inzego z’ubuyobozi kuva ku mudugudu kugeza ku rwego rw’akarere.

Avuga ko abantu bose bavuye mu Mujyi wa Kigali ahagaragaye bwa mbere icyorezo cya Coronavirus bishyira mu kato k’iminsi 14 (Self quarantine) aho bari kandi bagakurikiranwa kugira ngo hataba hari uwakuyeyo ubwandu bwa Coronavirus akaba yabukwirakwiza.

Agira ati, “Dufite abantu basaga ibihumbi bitandatu baturutse mu Mujyi wa Kigali, barasabwa kuguma iwabo mu ngo bakigenzura ubwabo bishyize mu kato ubwabo, ni byo byatuma tubafasha uwagira ikibazo ntibemerewe kugira aho bajya, cyangwa ahandi bari, bakaguma mu mudugudu, mu nzu bagakurikiranwa kugira ngo turebe niba nta burwayi bazanye basabwa kandi gukomeza gutanga amakuru ku buzima bwabo.”

Guverineri Gasana avuga ko abajyanama b’ubuzima bafite ibikoresho bisanzwe byo gupima umuriro ku buryo uwo basanze afite ikibazo bamugira inama yo kujya kwipimisha ku kigo nderabuzima kuko ho bafite ubwo bushobozi bwo kumenya urwaye Coronavirus.

Agira ati, “Abajyanama b’ubuzima ibyo basanzwe bakoresha mu gupima umuriro ni byo n’ubundi bakoresha babona hari ibimenyetso byihariye bakitabaza abakozi b’ibigo nderabuzima,”

Mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga hagaragara urutonde rw’abantu 54 bavuye mu Mujyi wa Kigali, umunani bamaze kwipimisha, umwe muri bo akaba yarashyizwe mu kato kubera ko afite ibimenyetso birimo no gukorora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Gakwerere avuga ko uwo muntu yaturutse muri Tanzaniya akorera Umushinwa kandi warwaye Coronavirus ku buryo n’uwo musore akekwakho kuba ayirwaye ari na yo mpamvu yashyizwe mu kato.

Gakwerere asaba abaturage bose gutangira amakuru ku gihe babonye umuntu wabaga ahandi ageze mu Mudugudu wabo kugira ngo ataba afite ubwo burwayi akaba yanabukwirakwiza, asaba kandi buri wese waturutse mu Mujyi wa Kigali kwigaragaza agakurikiranwa kugira ngo abaye anarwaye afashwe kuvurwa hakiri kare kandi atarakwirakwiza ubwo bwandu.

Agira ati, “Abaturage turabasaba gukomeza kwirinda ariko uwavuye mu Mujyi wa Kigali we turamusaba kwigaragaza kuko hari abanga kwigaragaza batinya ko bashyirwa mu kato nyamara ari byo byabagwa nabi”.

Ubuyobozi bukomeje kwibutsa abaturage gukomeza kwirinda Coronavirusi baguma mu ngo, bakumira ingendo zitari ngombwa, kugira isuku bakaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune kandi bagatanga amakuru ku wo bakeka ko yaba yihisha kandi yarahuye n’uwagaragayeho Coronavirus.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.