Amajyepfo: Jabo Paul yahagaritswe ku mirimo

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yamenyesheje Bwana Jabo Paul ko ahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo.

Jabo Paul

Jabo Paul

Inyandiko imenyesha Jabo Paul iki cyemezo, ivuga ko ahagaritswe guhera none ku wa 26/05/2020 kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.

Minisitiri w’Intebe, Dr.Edouard Ngirente, yanamenyesheje bwana Gakire Bob ko asimbuye by’agateganyo Jabo Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo.

Ni inshingano yahise atangira guhera none tariki 26/05/2020, Minisitiri w’Intebe amwifuriza imirimo myiza.



Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.