Amakoraniro y’abantu batarenze 30 ntibasabwa kubanza kwipimisha COVID-19

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 yafatiwemo imyanzuro itandukanye harimo uvuga ko amakoraniro (social gatherings) y’abantu batarenze 30 badasabwa kubanza kwipimisha COVID-19.


Icyakora abantu barashishikarizwa kwipimisha COVID-19 ku bushake bwabo kugira ngo barusheho gufata ingamba zo kuyirinda.

Iyi nama kandi yanzuye ko abitabira inama (meetings and conferences) badasabwa icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19, ariko abategura inama bagomba kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima harimo kutarenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

Kanda HANO usome imyanzuro yose y’iyi nama y’Abaminisitiri.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.